Mu gihugu cy’Uburundi umutwe witwa Abamigisi bivugwa ko ukaze kurusha imbonerakure watumye Abarundi basesekara mu Rwanda bikanga kugirirwa nabi.

Burundi: Abamigisi bivugwa ko bakaze kurusha imbonerakure batumye Abarundi 25 bahungira mu Rwanda

Aba Barundi ahanini biganjemo abana binjiriye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 4 Mutarama 2019.


Umwe muri aba yabwiye itangazamakuru ko batahutse bavuye mu gihugu cya Tanzaniya ariko ko batigeze bagira amahoro.

Yagize ati: “Hari umutwe witwa Abamigisi ukaze cyane kurusha Imbonerakure, kuko wambaye gipolisi, babahaye ibyenda by’amashashi. Hari umugabo ubategeko witwa Ngendandumwe Ndakugaritse, aramutse aguketse ko wahunze, ntushobora kugenda ku isambu gushakayo akantu.”

Aba Barundi bahamaya ko batewe ubwoba kenshi n’abavugaga ko igihugu cyabavunnye bityo bahitamo gukuramo akabo karenge, kuri ubu izi mpunzi zikaba zicumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Bugesera iri mu Murenge wa Gashora.

Burundi: Abamigisi bivugwa ko bakaze kurusha imbonerakure batumye Abarundi 25 bahungira mu Rwanda
Zimwe mu mpunzi z’Abarundi ubwo zageraga mu Rwanda

Imibare ya UNHCR igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2018, mu Rwanda habarizwaga impunzi z’Abarundi ziyinga ibihumbi 70.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU