Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus kugira ngo ibatize amezi 6 rutahizamu Gonzalo Huguain ukomoka muri Argentina, yakwitwara neza akaba yagurwa akayabo.

Chelsea yamaze kwibikaho rutahizamu mushya

Gonzalo Huguain wari umaze amezi make atijwe ikipe ya AC Milan, ariko Chelsea FC yamushatse ahita asaba ko bamurekura akayerekezamo.


Gonzalo w’imyaka 31 akaba agomba kujya mu ikipe ya Chelsea mu gihe cyose AC Milan izaba ibonye undi mukinnyi umusimbura.

Chelsea FC yari ifite ba rutahizamu 2 barimo Alvaro Morata na Olivier Giroud ariko ntacyo bari bayimariye ariyo mpamvu bahisemo gushaka Huguain uzwiho gutsinda ibitego byinshi.

Gonzalo Huguain yaraye yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino wa Super Cup AC Milan yaraye itsinzwemo na Juventus igitego 1-0 cya Cristiano Ronaldo.

Gonzalo Huguain yamaze kwemera gukinira Chelsea
Gonzalo Huguain wakiniraga AC Milan yamaze kwemera gukinira Chelsea

Kuza kwa Huguain biratuma ikipe ya Chelsea irekura Alvaro Morata wifuzwa n’ikipe ya Atletico Madrid ndetse na FC Barcelona zimwifuza.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU