Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG yamaganye bikomeye abantu batangiye kugarura iby’amoko mu banyarwanda ahanini babinyujije mu irushanwa rya Miss Rwanda.

CNLG yamaganye bikomeye abatangiye kuzana amacakubiri muri Miss Rwanda

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hagaragara ibitekerezo by’abantu bayogojwe n’amoko batangiye kugarura amacakubiri mu banyarwanda bifashishije irushanwa rya Miss Rwanda.

Mu butumwa bwagiye bucishwa kuri Facebook, Instagram na Twitter hari abantu bavuze amagambo y’ivangura ko Josiane Mwiseneza ukunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019 akwiriye ikamba, abandi baramurwanya, bose bishingikirije amoko.

Mu Butumwa CNLG yanyujije kuri Twitter, yamaganye ibi bintu by’amacakubiri ivuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ari ryiza kuko rihuriramo abanyarwandakazi nta vangura iryo ariryo ryose rikozwe.

CNLG iri gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano n’izi iperereza kugira ngo abakwirakwiza ubu butumwa bubi bwo kwangisha abantu abandi bafatwe bakanirwe urubakwiriye.

CNLG yamaganye bikomeye abatangiye kuzana amacakubiri muri Miss Rwanda

CNLG yamaganye bikomeye abatangiye kuzana amacakubiri muri Miss Rwanda

CNLG yamaganye bikomeye abatangiye kuzana amacakubiri muri Miss Rwanda

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU