Gary Lineker wahoze ari umukinnyi ukomeye mu bwongereza yanenze bikomeye Cristiano Ronaldo kubera ifoto yashyize hanze yifata selfie ari guseka mu ndege kandi abakinnyi benshi bari mu cyunamo cy’umukinnyi Emiliano Sala waburiye mu ndege yari imujyanye I Cardiff avuye Nantes.

Cristiano Ronaldo yanenzwe bikomeye kubera ifoto yashyize hanze

Ronaldo wemeye kwishyura amande ya miliyoni zisaga 18 z’amayero yaciwe n’urukiko rwo muri Espagne rwamushinje kunyereza imisoro ndetse yemera gufungishwa ijisho amezi 23, yifotoje ari guseka mu ndege kandi abandi bakinnyi bafite agahinda k’umunya Argentina Emiliano Sala waburiye mu ndege mu ijoro ryo kuwa mbere saa mbili z’ijoro.

Cristiano Ronaldo

Umunyamakuru Gary Lineker ukora ikiganiro cyitwa Match of the Day kinyura kur kuri BBC yavuze ko Cristiano Ronaldo atagombaga gushyira hanze iyi foto yishimye kandi abakunzi ba ruhago bose bababajwe n’umukinnyi Emiliano Sala waburiye mu ndege.

Cristiano Ronaldo yanenzwe bikomeye kubera ifoto yashyize hanze
Gary Lineker yanenze cyane Cristiano Ronaldo kubera kubera ifoto yashyize hanze

Likeker yagize ati: “Iki sicyo gihe cyiza cyo gushyiraho iyi foto.Ntabwo aribyo rwose.”

Ronaldo yibasiriwe na bamwe mu bafana kuko atifatanyije n’abandi mu guha icyubahirro uyu mukinnyi wari mu ndege yaburiwe irengero.


Emiliano Sala yari mu ndege ntoya yamwerekezaga mu mujyi wa Cardiff yari yamaze gusinyira aguzwe akayabo ka miliyoni 15 z’amapawundi,gusa indege yarimo yaguye mu Nyanja itandukanya Ubwongereza n’Ubufaransa,ariko kugeza ubu ntiraboneka.

Cristiano Ronaldo yanenzwe bikomeye kubera ifoto yashyize hanze

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU