Umudepite wo muri Côte d’Ivoire witwa Alain Lobognon yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe no gutanga amande angana n’amadolari 520 y’Amerika kubera gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no kugumura rubanda ngo ikore ibikorwa by’urugomo.

Depute Alain Lobognon yakatiwe igihano cy'umwaka kubera gukoresha twitter nabi

Umudepite wo muri Côte d’Ivoire witwa Alain Lobognon yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe no gutanga amande angana n’amadolari 520 y’Amerika kubera gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no kugumura rubanda ngo ikore ibikorwa by’urugomo.

BBC yatangaje ko Alain Lobognon yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa Mutarama avuga ko umushinjacyaha mukuru afite gahunda yo gutegeka ko undi mudepite atabwa muri yombi.

Ariko umushinjacyaha yarabihakanye, avuga ko ubwo butumwa bwo kuri Twitter bwateje imyigaragambyo.

Uwunganira Bwana Lobognon mu mategeko yavuze ko umukiliya we azajurira iki cyemezo cy’urukiko.

Yongeyeho ko umukiliya we ari kwibasirwa kubera ko ari inshuti ya hafi ya Guillaume Soro, wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaba yaranahoze ari minisitiri w’intebe, kuri ubu akaba ari umukuru w’inteko ishingamategeko.

Mu bihe bishize bya vuba, umubano hagati ya Bwana Soro na Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire wajemo igihu, mu gihe hitegurwa amatora ya perezida ateganyijwe kuba mu mwaka utaha wa 2020

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU