Umuhanzi Diamond Platnumz yasabye Leta ya Tanzania iyobowe na Perezida, Joseph Pombe Magufuli ko yatanga konji ku munsi w’ubukwe bwe na Tanasha Donna.

Diamond yasabye Leta gutanga konji ku munsi w’ubukwe bwe

MU kiganiro n’ibinyamakuru byo muri Tanzania, Diamond yavuze ko ubu busabe bwe bwahabwa agaciro leta igatanga konji ku munsi w’ubukwe bwe, kuko byatuma abo mu muryango we bose bitabira ubukwe bwe.


Diamond Platnumz kandi yasobanuye ko ubukwe bwe butakibaye kuwa 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundana.

Ati: “Impamvu ubukwe butazaba kuri se valante [saint Valentin] ni uko mama wa Tanasha azaba ari ku kazi. Si inshaka ibirori biciriritse, bishobotse Leta yatanga konji.”

Kuri ubu Tanasha Donna yamaze kwerekwa umuryango wa Diamond. Ku rundi ruhande, aba bombi ntibarerura ngo batangaze itariki ya nyayo yubukwe bwabo buzabera.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU