Umuraperi Sosa Escoba benshi bazi nka {Lil Emma} yageneye abakunzi be impano y’umwaka mushya wa 2019 ndetse aboneraho gushimangira ko muri uyu mwaka abakunzi be batazigera bicwa n’urungu.

Sosa Escoba usanzwe uba mu gihugu cy’Ubudage ho ku mugabane w’iburayi, yaherukaga kuza mu Rwanda mu ntangiriro za 2018 aho yari yaje muri gahunda z’umuziki ndetse no gusura imiryango.

Umuraperi Sosa Escoba uzwi nka Lil Emma asanzwe aba mu budage
Umuraperi Sosa Escoba uzwi nka Lil Emma asanzwe aba mu budage

Uyu musore usanzwe azwi mu ndirimbo nka Hold Me yakoranye na Amag The Black, Hoya n’izindi nyinshi, kuri ubu yashyize hanze iyitwa One Time izaryohera abanyabirori cyane cyane abakunzi b’injyana ya Trap Music.

Hold Me yakoranye na Amag The Black iri mu zatumye akundwa cyane
Hold Me yakoranye na Amag The Black iri mu zatumye akundwa cyane

Sosa wanamaze kurangiza amasomo mu budage yashimangiye ko muri 2019 abakunzi be batazigera bicwa n’irungu kuko afite byinshi abahishiye nabo bazagenda bibonera umunsi k’umunsi.

Sosa Escoba yashimangiye ko abakunzi be batazicwa n'irungu muri 2019
Sosa Escoba yashimangiye ko abakunzi be batazicwa n’irungu muri 2019
Sosa Escoba ngo agiye gukora cyane muri uyu mwaka
Sosa Escoba ngo agiye gukora cyane muri uyu mwaka

KANDA HANO UREBE ONE TIME YA SOSA ESCOBA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU