Umwaka wa 2018 wasize intimba ku mutima wa Mukagatare Dorcas, nyuma yo gupfusha umugabo we Dr. Byamungu Livingstone n’abana be bane, baguye mu mpanuka y’imodoka.

Dr Byamungu n’abana be 4 bapfiriye umunsi umwe basezeweho bwa nyuma

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Dr. Byamungu n’abana be Ngabo Calvin na Nziza Caleb bari impanga; Manzi Carl na Uwera Bless Chelsea, yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2018.


Iyi mpanuka yabaye uyu muryango urimo kwekeza i Masaka muri Uganda mu biruhuko no gusura abavandimwe babo. Imodoka yabo yarimo Dr. Byamungu, umugore n’abana, bari batwawe na musaza wa Mukagatare.

Umushoferi yabashije kurokoka, Mukagatare arakomereka bikomeye.

Ubuhamya bwa Mukagatare wari umaranye na Dr Byamungu imyaka igera kuri 19 bwakoze ku mitima y’abitabiriye umuhango wo guherekeza ba nyakwigendera kuri uyu wa Gatandatu muri St. Peter’s Church Remera.

Mukagatare yavuze ko kumenya Imana aribyo byamushoboje kwiyakira nyuma yo kubura abana be batanu na Se ubabyara mu mwaka umwe. Mbere y’iyi mpanuka, ku wa 8 Werurwe 2018 habanje gupfa umwana wabo w’imfura, Uwase Charity.

Ati “Imana yashoboye kunsiga mu byo yansigiye ni ukugira ngo nzabashimire nzabane, namwe mu gihe Dr (Byamungu) adahari, Ngabo adahari, Charity adahari, Nziza adahari, Manzi adahari, Bless adahari […] Ntabwo nakwifuje kuba mpari aba bantu bose mvuze batari hano uyu munsi, ariko imigambi y’Uwiteka itandukanye n’iy’abana b’abantu.”

Mukagatare kandi yashimye abantu bose bakomeje kuba hafi ye barimo abo mu muryango we na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yihutiye gutabara no gutanga ubufasha bw’ibanze, ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba.

Yavuze ko umugabo we yari umuntu udasanzwe ugira urukundo kandi wakundaga umugore we n’abana be.

Yagize ati “Dr [Byamungu] warakoze kumbera umugabo mwiza, twari tugiye kumara imyaka 20. Yakoze ibishoboka byose nk’umugabo mu rugo yakunze abana, arankunda, aramfasha ndiga ndarangiza.”

Yakomeje agira ati “Ntacyo namubwira, ntan’icyo navuga ko atakoze. Uwiteka wenyine amumpere irihuko ridashira.”

Abana babo bari bihariye

Dr. Byamungu Livingstone na Mukagatare Dorcas babyaranye abana batanu, abahungu b’impanga Nziza Caleb na Ngabo Calvin bavutse ku 17 Mata 2001, bize mu ishuri ribanza rya Kigali Parents’ School, icyiciro rusange bacyiga muri Riviera High School.

Amashuri yisumbuye bayigaga muri Uganda ku ishuri rya St. Mary’s Kitende aho bari kuzarangiza muri uyu mwaka mu ishami ry’ubugenge, ubukungu, n’imibare.

Uwera Bless Chelsea wavutse ku wa 13 Mutarama 2014 niwe wari bucura bw’uyu muryango. Yari umwana w’umuhanga aho yigaga muri Ecole Belge mu ishuri ry’incuke.

Mukagatare yavuze ko aba bana be bose bari bafite umwihariko uhereye kuri Manzi wari kuzavamo umunyapolitiki mwiza.

Ati “Nari mfite abana beza ntabwo ari ukwivugira abana, ariko bakundaga Imana, bagakunda abantu, bakundaga kwiga. Manzi yari umuhungu uceceka cyane, ukunda kwiga, buri gihe namubwiraga ko azaba umunyepolitiki mwiza. Mu ijuru nziko Uwiteka afite abahanga benshi uhereye kuri Se.”

Uwera Ruth uvukana na Mukagatare yavuze ko Dr. Byamungu yamubereye umubyeyi.

Umushumba mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Paruwasi ya Mutagatifu Petero iri i Remera, Rev Dr Antoine Rutayisire niwe wayoboye amasengesho yo gusabira Dr. Byamungu n’abana be.Rev Dr. Yavuze ko umunsi nk’uyu ari ishuri.

Yagize ati “Bibiliya uko ibona urupfu siko twe turubona. Icya mbere Imana ibitubwiraho, iratubwira ngo urupfu ni ishuri.”

Umuhango wo guherekeza Dr Byamungu n’abana be bane wari witabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo, abakoranye na Dr Byamungu, abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnson, abihayimana n’abandi.

Amasengesho yo kubasabira yakurikiwe no gushyingura mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo.

Dr. Byamungu Livingstone n'abana be bane baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Lwengo mu muhanda Masaka-Mbarara ahitwa Cyazanga
Dr. Byamungu Livingstone n’abana be bane baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Lwengo mu muhanda Masaka-Mbarara ahitwa Cyazanga
Umuhungu wa Dr. Byamungu Livingstonewitwa Nziza Caleb yapfanye na we
Umuhungu wa Dr. Byamungu Livingstonewitwa Nziza Caleb yapfanye na we
Basezeweho mu isengesho ryabereye mu Rusengero rwa St. Peter i Remera
Basezeweho mu isengesho ryabereye mu Rusengero rwa St. Peter i Remera
Ni agahinda gusa ku baherekeje Dr. Byamungu Livingstone n'abana be
Ni agahinda gusa ku baherekeje Dr. Byamungu Livingstone n’abana be

Umugore wa Dr Byamungu Livingstone (ufite agatambaro k'umweru), yamushimiye ko yaubereye umugabo mwiza
Umugore wa Dr Byamungu Livingstone (ufite agatambaro k’umweru), yamushimiye ko yaubereye umugabo mwiza

Byari amarira asezera ku mugabe we n'abana be
Byari amarira asezera ku mugabe we n’abana be

Umugore wa Dr Byamungu warokotse iyi mpanuka bamutwaye mu kagare
Umugore wa Dr Byamungu warokotse iyi mpanuka bamutwaye mu kagare

SRC+AMAFOTO/IGIHE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU