Guverinoma ya Gabon yatangaje ko abasirikare bigambye guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, bamaze gutabwa muri yombi.

GABON: Abasirikare bigambye guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo batawe muri yombi

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Guy Bertrand Mapangou yavuze ko umutwe udasanzwe ushinzwe umutekano, Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN) wamaze guta muri yombi abasirikare bigambye guhirika ubutegetsi, nk’uko RFI yabitangaje.


Mapangou yavuze ko ibintu byose biri mu buryo ndetse ko mu masaha abiri cyangwa atatu nta kibazo na kimwe kiraba kigihari.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere nibwo itsinda ry’abasirikare bayobowe na Lieutenant Ondo Obiang Kelly B, umwe mu barinda Perezida ryatangaje kuri radio y’igihugu ko ryahiritse Perezida Ali Bongo uri gutora agatege ari muri muri Maroc, nyuma y’uburwayi bukomeye yagize.

Abo basirikare bavuze ko barambiwe gukomeza kuyoborwa n’umuntu bigaragara ko atagifite ubushobozi, batangaza ishyirwaho ry’inama igomba kuzahura igihugu.

Ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko amasasu yumvikanye mu murwa mukuru Libreville kandi ko ahenshi amaduka yiriwe akinze.

Radio y’igihugu n’imbuga nkoranyambaga n’umuriro mu duce tumwe na tumwe byabanje guhagarikwa. Gusa magingo aya, amashanyarazi yatangiye gusubizwaho mu bice bigize umurwa mukuru Libreville.

Ali Bongo yatangiye kuyobora Gabon nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo mu 2009, uwo muryango wa Bongo ukaba waratangiye kuyobora icyo gihugu guhera mu mwaka wa 1967.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye igeragezwa rya Coup d’état muri icyo gihugu.

Abinyujije kuri Twitter, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yagize ati: “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryabaye muri iki gitondo muri Gabon. AU yitandukanyije n’uburyo bwose bugamije guhindura ubutegetsi binyuranyije n’itegeko Nshinga.”

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU