Miliyari zisaga 137.1 z’amadolari ya Amerika zishobora kugabanywamo kabiri hejuru ya gatanya hagati y’umwe mu bakire ba mbere ku isi, Jeff Bezos n’umugore we, MacKenzie Bezos.

Gatanya igiye gutuma miliyari zisaga 137 z’amadolari ya Amerika zigabanywamo kabiri

Nkuko ikinyamakuru TMZ kibivuga, umuryango wa Jeff Bezos ngo uzasaba gatanya mu Mujyi wa Washington, kandi amategeko agenga iby’umutungo akaba avuga ko aba bombi bazagabana bakaringaniza.


Iyi nkuru ivuga ko n’ubwo bimeze bityo, kugabanya umutungo w’uyu mugabo mo kabiri bizagorana kuko uru rugo rufite ubutaka bungana na  hegitare 161,874.257, akaba ari umuryango wa kabiri ufite ubutaka bunini muri Amerika yose.

Bezos n’umugore we bagiye gutandukana nyuma y’aho uyu mugabo bimenyekanye ko hari undi mugore basigaye bakundana witwa Lauren kuva muri Kamena 2018.

Jeff Bezos ari kumwe na Lauren bivgwako ari we ushenye urugo rwe
Jeff Bezos ari kumwe na Lauren bivugwako ari we ushenye urugo rwe

Ubusanzwe ngo Lauren yatandukanye n’umugabo we Patrick Whitesel, wari inshuti y’umuryango wa Bezos mumyaka icumi ishize.

Jeff Bezos n’umugore we MacKenzie Bezos bashakanye mu 1993 atari abakire ku rwego ruhambaye. Mu 1997 nibwo uyu mugabo Bezos yari yamaze kugera ku ndoto ze zo kuba umwe mu bakire ku isi, kuri ubu akaba avuga ko we nta kibazo afite ku kuba yatandukana na Mackenzie.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU