YG Entertainment yateguye igitaramo cyiswe ’Generation To Generation’ kugamije guhuza ibyiciro bitandukanye by’abanyamuziki mu Rwanda kizaba ku itariki ya 1 Werurwe 2019.

Generation To Generation’ igitaramo kizahuriramo abahanzi bakomeye bo mu Rwanda

YG Entertainment ’Gerard Mbabazi na Rwema Prince’ badutangarije ko iki gitaramo kigamije guhuza ibyiciro bitandukanye by’abanyamuziki mu Rwanda nubwo atari byose,akaba ari mu rwego rwo kwizihiza umuziki nyarwanda ushimisha ukanafasha benshi mu bakunzi bawo.


Gerard Mbabazi na Rwema Prince bakomeje bavuga ko bifuza ko abanyarwanda batangira guha agaciro umuziki w’abahanzi babo aho kumva abanyamahanga ko aribo bashoboye. Aha ngo ni nyuma ya Genocide ngo ni nyuma ya Genocide umuziki wa Tanzania, Uganda, Burundi na Kenya umuziki waho watangiye kwiganza mu Rwanda no mu Banyarwanda kuko abahanzi benshi bari barishwe abandi bagahunga abasigaye nabo bafite ihungabana.

Imyaka ikaba ngo yari ibaye myinshi bagasanga aricyo gihe cyo kubaha umuziki nyarwanda kuko waciye mu ngorane nyinshi zitari nziza na gato, aho abawutangiye nyuma ngo babaye nk’abana b’imfubyi kuko batari bafite bakuru babo bababanjirije ngo babarebereho ndetse banababere icyitegererezo.

Generation To Generation’ igitaramo kizahuriramo abahanzi bakomeye bo mu Rwanda
Charly na Nina bazataramira abazitabira iki gitaramo cyateguwe na YG Entertainment

Mu bahanzi biteganyijwe ko bazaririmba muri iki gitaramo cyateguwe na YG Entertainment ’Gerard Mbabazi na Rwema Prince’ barimo Masamba Intore, Bruce Melodie, Mani Martin, Charly na Nina nabandi bahanzi batandukanye. Iki gitaramo kizaba tariki 1 Werurwe 2019 kibere Camp Kigali, i saa kumi n’imwe z’umugoroba, kwinjira ahasanzwe ni 5000 Frws naho mu myanya y’icyubahiro ni 10000 Frws.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU