Uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W Bush yasangiye pizza n’abamucungira umutekano bamaze igihe badahembwa kubera ibibazo bya politike biri muri Amerika.

George W.Bush yasangiye n'abamucungira umutekano bamaze igihe badahembwa

Mu makuru yashyizwe ku mbugankoranyambaga yerekanaga  Bush azaniye ifunguro  abakozi be bamucungira umutekano.

Bush abinyujije  kuri Instagram yagize ati: “Ni igihe cyuko abayoboye impande zombi bashyira ibibazo bya politiki ku ruhande, bakita ku bakozi ba Leta bamze igihe baragaritse imirimo.”

Iri hagarika ry’imirimo ya Leta rimaze ibyumweru bi gera kuri 5 bikaba ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’Amerika.

George W.Bush yasangiye n'abamucungira umutekano bamaze igihe badahembwa

Abakozi bagera kuri 800.000 ba Leta bicaye mu ngo zabo, n’abakora ntibahembwa bitewe n’ibibazo bya politiki byatewe n’ishyaka rya Trump kubera icyemezo yafashe cyo kubaka urukuta ku mupaka wa Mexico

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Washington Post avuga ko mu bakozi bagera kuri 800.000 , abagera kuri 6,000 bakorera serivisi z’ibanga n’abashinzwe umutekano aba bose bakaba batari bahembwa.

Umubare mwinshi w’abakozi batari gukora biganjemo abakora mu bijyanye n’iperereza aho bivugwa ko 85% bakomeje imirimo ariko badahembwa.

Umuvugizi wa George W Bush, Freddy Ford, yavuze ko ifoto igaragaza uyu wahoze ayoboye Amerika agemuriye pizza abakozi be yafashwe ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 18 mutarama 2019 ariko yirinze gutangaza agace yabikoreyemo

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU