Inama y’ubuyobozi y’umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC kuri uyu wa gatanu 25 mutarama 2019, yahinduriye umwanya uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Cyimana Sudi, imugira umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rwa Rwamagana ryari rimaze igihe ridafite umuyobozi.

Gitifu wa RMC yagizwe umuyobozi w’ishuri i Rwamagana
Gitifu wa RMC yagizwe umuyobozi w’ishuri i Rwamagana

Cyimana Sudi yari amaze imyaka ibiri ari umunyamabanganga nshingwabikorwa wa RMC, kuko yatangiye aka kazi muri mutarama 2017.


Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda Sheikh Mbarushimana Suleiman yatangirije umuyoboro.rw ko koko amakuru yo guhindurira uwari umunyamabanga nshingwabikorwa imirimo ari impamo, kandi biri muri gahunda yo gukomeza imbaraga mu bigo by’amashuri bigengwa na RMC.

nibyo koko, inama y’ubuyobozi yahinduye uwari gitifu wacu, biri mu rwego rwo gukomeza ibigo by’amashuri bishakirwa abantu bashoboye kandi bazi neza icyo umuryango ukeneye mu bigo by’amashuri, iyi nama ikaba yarashingiye ku kubambere yo kuba executive yarakoze mu burezi”

Gitifu wa RMC yagizwe umuyobozi w’ishuri i Rwamagana

Sheikh Mbarushimana Suleimani kandi yavuze ko umuryango w’abayislamu ntacyo unenga cyangwa ngo ugaye Cyimana Sudi ku mikorere mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze mu buyobozi.

Ugomba gusimbura umunyamabanga nshingwabikorwa agomba kumenyekana nyuma y’ukwezi kumwe nkuko iyo nama y’ubuyobozi bwa RMC yabigennye, inshingano ze zikaba zikorwa n’abayobozi b’amashami bagakurikiranwa n’umujyanama wa Mufti nkuko bitangazwa na Sheikh Suleimani mbarushimana usanzwe ari umujyanama wa Mufti.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, nibwo muri uyu muryango hatangiye impinduka zo guhindura abayobozi batandukanye, izavuzwe cyane ni iz’aba Imam babiri barimo Sheikh Iyakaremye Ahmed wayobora intara y’uburengerazuba muri RMC na Sheikh Sindayigaya Mussa wayobora umujyi wa Kigali muri RMC bagirwa abayobozi mu biro bikuru by’umuryango w’abayislamu mu Rwanda.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU