Gukunda Iphone na Ipad cyane byatumye umushinwa witwa Wang ahura n’ubumuga bukomeye, nyuma yo kugurisha impyiko ye imwe kugira ngo agure telefoni yifuzaga gutunga.

Gukunda Iphone na Ipad cyane byatumye umusore amugara

Wang kuri ubu ufite imyaka 25, yakoze amahano ubwo yari afite imyaka 17 agurisha impyiko ye imwe ku mbuga za internet bamuha miliyoni zirenga 2 z’amafaranga y’u Rwanda, ayaguramo Iphone na Ipad none kuri ubu abana n’ubumuga ntabwo ashobora kugenda ahora aryamye.


Wang yagurishije iyi mpyiko ku isoko ry’ibanga bamuha ama Yuan akoreshwa mu Bushinwa angana n’ibihumbi 22,none kuri ubu ntashobora kwikura ku gitanda aryamaho.

Wang acyiga muri 2011, yifuje gutunga Iphone na Ipad kugira ngo yereke abanyeshuli bigana ko ari umukire biramunanira kubera ko ababyeyi be bari bakennye byatumye afata umwanzuro wo kugurisha impyiko ye mu ibanga none byamubyariye imbwa yiruka.

Inkuru ya Wang yakwirakwiye mu binyamakuru byo mu Bushinwa no ku isi yose kubera ko abantu batunguwe n’ukuntu yemeye guhara ubuzima bwe kubera Iphone na Ipad.

Gukunda Iphone na Ipad cyane byatumye umusore amugara

Wang yahuye n’abantu bagura impyiko bamuhuza n’umurwayi uyishaka, arabagwa bamukuramo iy’iburyo gusa uyu murwayi yishyuye aba bantu baranze Wang akayabo k’ibihumbi 150 by’ama Yuan bamuha 22 gusa ahita abiguramo Iphone na Ipad.

Nyuma y’imyaka 7 agurishije iyi mpyiko, Wang abayeho nabi kuko ubuzima bwe bwarangiritse,ntakivana ku buriri ndetse ahora yiteze ko umuryango we umufasha.

Wang yarangiritse cyane kubera kugurisha impyiko ye ngo agure Iphone
Wang yarangiritse cyane kubera kugurisha impyiko ye ngo agure Iphone

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU