Filime zishinja abahanzi b’ibyamamare ihohotera rishingiye ku gitsina zikomeje gukorwa, nyuma y’icyamamare R. Kelly wabaye iciro ry’imigani ku bakobwa, hakurikiyeho iya Michael Jackson ivuga ku ihohotera yakoreye abasore babiri.

Hakozwe filime ihishura ihohotera rishingiye ku gitsina Michael Jackson yakoreye abasore

Michael Jackson wapfuye mu mwaka wa 2009. Umukobwa we Paris Jackson yigeze gutangaza ko umubyeyi we yazize urupfu rwari rwateguwe ndetse ko mbere y’uko apfa yivugiraga ko hari benshi bamuhigaga.


Ubu, ikinyamakuru Rolling Stone cyasohoye inkuru ivuga kuri filime yiswe ‘Leaving Neverland’, ivuga mu buryo bucukumbuye ihohotera rishingiye ku gitsina Michael Jackson avugwaho kuba yarakoreye abasore babiri yari yarigizeho inshuti mu myaka 20 ishize.

Iyi filime, izasohoka muri uyu mwaka turimo wa 2019, izerekwa Isi bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema rikomeye rya Sundance Film Festival. Abayikoze bavuga ko bagamije kwereka Isi amabi uyu muririmbyi wari ikirangirire yasize akoze.

Mu ncamake y’iyi filime, basobanura ko “Mu bwamamare bwa Michael Jackson yigize inshuti y’igihe kinini n’abasore babiri bari bafite imyaka irindwi n’icumi icyo gihe; yanabaye inshuti y’imiryango yabo. Kuri ubu aba basore bari mu myaka 30 y’amavuko, nibwo bahisemo kuvuga inkuru yabo, uburyo bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina na Michael Jackson, bavuze n’impamvu bahisemo kuvuga ibyabo nyuma y’imyaka myinshi.”

Hakozwe filime ihishura ihohotera rishingiye ku gitsina Michael Jackson yakoreye abasore

Iyi filime imara iminota 233, irimo ubuhamya bw’ibyo Michael Jackson yakoreye aba bana na byinshi abantu batamenye ku buzima bwe n’ibihe yagiranye n’aba basore, ikaba izerekanwa muri iri serukiramuco mu gice cyiswe ‘Special Events’.

Dan Reed, wayoboye filime zakoze akantu nka ‘The Pedophile Hunters’ na ‘ Three Days of Terror: The Charlie Hebdo Attack’, ni we wayoboye ‘Leaving Neverland.’

Mu 2013, umwe mu babyinnyi ba Michael Jackson witwa Wade Robson kuri ubu afite imyaka 36, yatanze ikirego avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Michael Jackson, gusa ikirego cyateshejwe agaciro mu Ukuboza 2017.

R. Kelly na we amaze igihe ashyirwaho igitutu n’imiryango y’abakobwa bivugwa ko yinjije mu tsinda rikora imibonano mpuzabitsina nk’abacakara abizeza ubwamamare.

Surviving R.Kelly

Ubu, yakorewe filime yitwa ‘Surviving R.Kelly’ irondora ibyo byaha byose ashinjwa. Nyuma y’uko igiye hanze, bamwe bahise basaba ko yakomanyirizwa n’umuziki we ugahabwa akato muri Amerika.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU