Higiro Joally wari wambaye nimero 15 muri miss Rwanda 2019 niwe ubaye uwa mbere kwerekwa umuryango muri boot camp nyuma y’amatora yakozwe n’abafana, akanama nkemurampaka ndetse n’abakobwa bagenzi be.

Higiro Joally abaye uwa mbere kwerekwa umuryango mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019

Higiro Joally, wari warahawe nomero 15, akaba yaratoranyijwe mu bahagarariye Intara y’ Iburasirazuba, ntiyabashije kubona amahirwe yo kugera muri 15 bagomba kugera ku munsi wa nyuma wa finale iteganyijwe kuwa Gatandatu taliki ya 26 Mutarama 2019, kuko abaye umukobwa wa mbere usezerewe mu bakobwa 5 bagomba gusezererwa mbere y’uko finale igera.


Abakobwa bose uko ari 20 babanje guhamagarwa imbere, batanu bari imbere mu majwi bahita bajya kwicara abandi 15 barasigara, hagenda hahamagarwa umwe umwe kugeza hasigaye babiri.

Higiro Joally na Teta Mugabo Ange Nicole nibo babiri basigaye. Teta yabonye amahirwe yo kuguma mu mwiherero biturutse ku mahitamo y’abandi bakobwa bagenzi be bari kumwe mu mwiherero.

Mu rutonde rw’amajwi yo kuri SMS, Higiro ntabwo yari yabashije kuza muri batanu ba mbere kuko Mwiseneza Josiane yari imbere na 35 114, Bayera Nisha Keza amukurikira na 14 527, Uwicyeza Pamella afite 12 467, Gaju Anitha afite 11 793 na Mutoni Olive wari ufite 9 587.


Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko kuri finale hazagera abakobwa 15 mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero i Nyamata, aho akanama nkemurampaka kazajya gatoranya abakobwa 13 bitwaye neza mu mikoro bakora buri munsi hamwe n’abagize amajwi menshi kuri SMS, hanyuma abakobwa bari mu irushanwa nabo bagakuramo umwe.

Mu itorwa ryo kuri SMSryatangiye mu ijoro ryakeye, Mwiseneza Josiane yeretse igihandure bagenzi be aho araye agejeje ku bihumbi 35 by’amajwi akurikiwe na Keza Nisha Bayera uri mu bihumbi bisaga 10.

Higiro Joally wabaye umukobwa wa mbere wasezerewe mu mwiherero yavuze ko yishimiye igihe kingana n’icyumweru yari amaze mu mwiherero, ndetse ashimira bagenzi be basigaye avuga ko we amahirwe atamuhiriye.

Higiro ubwo yasohokaga muri Golden Tulip atashye
Higiro ubwo yasohokaga muri Golden Tulip atashye
Abakozi ba Hotel nibo bamutwaje ibikapu bamugeza ahari imodoka yamucyuye
Abakozi ba Hotel nibo bamutwaje ibikapu bamugeza ahari imodoka yamucyuye
Yinjiye mu modoka asubira iwabo mu rugo
Yinjiye mu modoka asubira iwabo mu rugo

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU