Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, nibwo inkuru yamenyekanye ko muri gereza ya Huye abagororwa bagerageje gutoroka bararaswa, ibinyamakuru bimwe byagiye bitangaza ko ari batatu barashwe ibindi bikemeza batanu, abaturage bo bakaba bagaragaza amakenga y’iyi mibare mu gihe bavuga ko humvikanye amasasu menshi.

Huye: Abumvise amasasu menshi bafite amakenga ku mubare w’abagororwa barashwe

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, rutangaza ko abagororwa bishwe ari batatu mu gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko ari abagororwa batanu barashwe.


Iki kinyamakuru gitangaza ko batanu barashwe ari Nteziryayo Patrick washinjwaga ubujura bwitwaje intwaro wari yarakatiwe imyaka 12, Uwiringiyimana Jeremie wari warakatiwe umwaka umwe kubera ubujura, Uwitonze Claude wari warakatiwe imyaka itanu kubera ubujura, Byiringiro Gedeon wari warakatiwe imyaka ibiri kubera ubujura na Karangwa Gilbert wari warakatiwe imyaka itatu kubera ubujura.

Iyi mibare itandukanye n’iyo Umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary aganira na Ijwi rya Amerika yatangaje. Avuga ko bifashishije imigozi ya supaneti babasha kuririra igipangu ariko akemeza ko bari batatu.

Yagize ati “Bari bafite ibihano bitoya bashoboraga no kuzafungurwa vuba, umwe yari afite igihano cy’imyaka 10, undi afite igihano cy’imyaka irindwi undi igihano cy’imyaka itatu, babiri ni aba Huye undi ni uwa Ruhango”.

Umunyamakuru amubaza: Hari amakuru yavugaga ko ari abagororwa batanu atari batatu, ubwo ntabwo ariyo? Sengabo yasubije agira ati “Ntabwo ariyo rwose”.

Umunyamakuru akomeza amubaza: Abantu benshi bakunze kuvuga bati ‘kuki abo bantu b’ abacungagereza batagerageza kubabuza gutoroka ariko batabishe?

Yasubije agira ati “Ni uguhamagara umuntu uti ‘yewe nakubonye’, subirayo cyangwa hagarara, byose turabikora, iyo bigeze ku rwego umuntu ashobora kuba yagusiga biba bikomeye, ntabwo ikiba kigambiriwe ari ukumwica, ahubwo ikiba kigambiriwe ni ukumugarura muri gereza ariko iyo byanze rero n’urupfu rushobora kubaho”.

Humvikanye amasasu menshi, abaturage bafite amakenga

Mu gihe uyu muvugizi na we yemera ko humvikanye amasasu menshi, n’abaturage nicyo baheraho bavuga ko badatekereza ko ayo masasu yaba yararashwe abagororwa batatu gusa.

Uyu agira ati “Amasasu twayumvise hagati ya saa tatatu kugera na saa munani bari bakirasa, twari twagize ubwoba kuko twumvaga amasasu ari menshi tugira ngo ni ibibazo cyangwa intambara igarutse”.

Undi ati “Ariko urumva ko amasasu menshi yavuze angana gutyo n’amakuru bari gutanga ngo ni abanyururu batatu bonyine bishwe, urumva ko atari batatu batorotse gusa, hashobora kuba hatorotse benshi”.

Sengabo yakomeje asobanura ko ayarashwe ari menshi koko ariko ko yaraswaga hagamijwe gutera ubwoba abashakaga gutoroka ngo bareke uwo mugambi ariko ko byaje kurangira bose barashwe.

Avuga ko imirambo y’aba batatu yemeza ko aribo bishwe, yajyanwe ku bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) ndetse ko n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza.

src : Bwiza .com

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU