Abantu batari bacye bacitse ururondogoro nyuma y’aho umusore agiye gushyingiranwa n’ umukobwa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije kandi uyu mukobwa anamurusha imyaka 20 yose.

Umusore agiye gushyingiranwa n' umukobwa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije umurusha imyaka 20

Ndayitegeye Aaron w’imyaka 25 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye agaragariye yerekana urukundo rutaryarya afitiye Mukeshimana Josee ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ndetse amurusha imyaka 20 bagiye kurushingana.

Nyuma yo guhura urukundo rwabo rugashinga imizi, aba bombi bagiye gukora ubukwe, buzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019, bukabera mu Karere ka Huye.

Ndayitegeye ufite imyaka 25 y’amavuko na Mukeshimana w’imyaka 40,basezeranye mu Murenge ku munsi w’ejo tariki 10 Mutarama 2019.

Mukeshimana Josée aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yababwiye ko hashize umwaka umwe amenyanye na Ndayitegeye kandi yamubwiye ko amukunda kuko ari Imana yamumweretse bityo nawe amwiyumvamo.

Umusore agiye gushyingiranwa n' umukobwa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije umurusha imyaka 20

Avuga ko akora akazi mu Nzu Ndangamurage i Huye ko kwigisha abanyeshuri no gutembereza abahasura kamuhemba 70 000 FRW ku kwezi naho umusore bagiye kubana akora ako gutwara abagenzi ku igare (umunyonzi).

Yagize ati: “Mpembwa ibihumbi 70 ariko ni njye utunze urugo kuko mbana n’umukecuru n’abuzukuru be babiri. Ikintu cyose cyo mu rugo ni njye ukimenya kuko turi abakene.”

Avuga ko abari kwibwira ko umusore yaba amukurikiyeho imitungo cyangwa amafaranga bibeshya ku isezerano ry’Imana.

Yagize ati: “Njyewe ndi umukirisitu Imana yangiriye neza inyihera akazi pe, niba mbeshya ayo mafaranga bavuga nyafite Imana izampane inyambure akazi yampaye. Yambwiye ko yankundiye uko ndi, ngo ni Imana yamunyeretse.”

Umusore agiye gushyingiranwa n' umukobwa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije umurusha imyaka 20

Mukeshimana uvuga ashize amanga, yemeza ko Imana iri kumukorera ibitangaza kandi abishingira ku kuba yaramuhaye akazi kamufasha kubaho no kwita ku bo babana.

Umusore agiye gushyingiranwa n' umukobwa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije umurusha imyaka 20
Uyu umusore agiye gushyingiranwa na Mukeshimana Josee

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

2 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU