Josiane Mwiseneza, umukobwa ushyigikiwe by’ikirenga n’abantu b’ingeri zitandukanye mu  irushanwa rya Miss Rwanda 2019, avuga kuri byinshi bimaze iminsi bimuvugwaho mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo Josiane Mwiseneza avuga kuri byinshi bimaze iminsi bimuvugwaho

Mwiseneza Josiane ushyigikiwe n’imbaga nyamwinshi, hari bamwe basagutswe n’ibyishimo bamwemerera ubufasha burimo n’imodoka, icyakora avuga ko hari bamwe bajya mu itangazamakuru bakigamba kumufasha ari ukugira ngo bamenyekane nta kindi bagamije ariyo mpamvy yahisemo kuvuga kuri byinshi bimaze iminsi bimuvugwaho.


Josiane Mwiseneza yamaze kuba umusitari! Mu nzira agenda biragoye ko arenga metero 5 adahuye n’abantu bamusaba ko bakwifotozanya, biragoye ko ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru umunsi warangira hatavuzwemo izina Mwiseneza Josianne uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ukoresha nimero 30 muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa afite umwihariko wo kuba yaragiye mu irushanwa yagenze n’amaguru urugendo rurerure ikindi kandi ashimirwa ko yatinyuye abakobnwa bagenzi be batinyaga kujya mu irushanwa kuko benshi batekerezaga ko Miss Rwanda ari irushanwa ry’abana b’abakire, ibi ni byo byamukururiye abafana bo ku rwego rwo hejuru haba mu Rwanda no hanze.

Mu kiganiro cyihariye Mwiseneza Josianne yagiranye n’ikinyamakuru Teradignews ari nacyo  dukesha iyi nkuru, yavuze kuri byinshi bimaze iminsi bimuvugwaho, ko hari abantu benshi batandukanye na we ajya abona mu itangazamakuru bavuga ko bazamufasha, yewe harimo n’abiyemeje kumuha imodoka ariko we akabifata nko kubeshya rubanda kuko ngo bamwe batigeze banamuvugisha ngo bamubwire ko iyo gahunda ihari.

Ibya Mwiseneza Josiane byafashe indi ntera!
Ifoto yakozwe n’umusore w’umunyarwanda uzwi nka Scott Visuals

Hari n’abandi bagenda bamwereka urukundo nibyo bamwifuriza babinyujije mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nubwo akenshi aba atari byo

Ku munyamideli Mimi Miraji wamwemereye imodoka, Mwiseneza yagize ati: “Mu byukuri abantu cyane cyane bajya mu itangazamakuru, akenshi ntabwo biba ari byo, gusa uwanyemereye imodoka twaravuganye ambwira ko bitoroshye ko yahita ingeraho, ariko yambwiye ko abirimo igihe kizagera nkayibona.”

Yakomeje agira ati: “Umuntu nzi ni Mimi Mirage wenyine, abandi ntabwo nzi amakuru yabo. Yasomye inkuru zanjye aranyandikira ambwira ko yankunze, ntabwo yavuze ko azampa imodoka ari uko natwaye ikamba nk’uko abantu babivuze, yambwiye ko mu gihe gikwiriye azabikora.”

Umunyamideli Mimi Mirage wemereye Mwiseneza Josiane imodoka
Umunyamideli Mimi Mirage wemereye Mwiseneza Josiane imodoka

Mwiseneza yavuze ko hari benshi bagenda bamufasha ariko hari n’ababivuga mu itangazamakuru ntibabikore. Umuhanzikazi Young Grace na we ngo agenda amufasha mu buryo butandukanye.

Ku by’ifoto iherutse kujya hanze ari mu modoka mwiseneza yavuze ko yari yicayemo gusa atari ayitwaye! Ni mu minsi ishize ubwo Mwiseneza yagaragaga ari mu modoka asa n’utwaye, abantu benshi bahise batangira gushima Imana bavuga ko iri gukora ibitangaza ko uyu mwana w’umukobwa yabonye imodoka nyuma yo gutaramirwaho ngo ni uko yagenze n’amaguru ibirometero birenga 10 agiye kwiyamamariza guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.

Mwiseneza yavuze ko atari atwaye iriya modoka nk’uko abantu babivuze, ko ahubwo kwari ukwifotoza gusa, icyakora ngo aratenganya gutangira kwiga gutwara imodoka iruushanwa nirirangira.

Yagize ati: “Biriya ntabwo ari photoshop, ni njyewe, nagiye mu modoka ndifotoza bisanzwe, nifotoje kuriya kubera ko ariyo mood nari ndimo, nta perimi mfite ariko ndateganya kwiga gutwara.”

Ku mbuga nkoranyambaga ziri ku mazina ya Mwiseneza Josianne, akenshi zikunze, akenshi zikunze gukoreshwa mu gushyiraho ubutumwa bwe ntabwo ari ize.

Mwiseneza yagize ati: “Imbuga nkoranyambaga nkoresha kuri Instagram ni ‘Josianne Mwiseneza Official, kuri facebook ho rwose nta Page nimwe ngira, ziriya zose ntabwo ari izanjye, gusa kuri facebook nitwa Josi Josianne Jojo, nta konti ngira kuri Twitter ariko hari umuntu wambwiye ko mu rwego rwo kumfasha kunyamamaza yayikoze, ubwo iyo yo nziko ihari.”

Mwiseneza kandi yagaragaye mu ifoto yambaye imwenda wa Rayon Sports, aho yemeza ko ntaho ahuriye nayo. iyi foto iherutse kujya hanze igaragaza Mwiseneza Josianne yambaye umwenda wa Rayon Sports, hari abahise batangira gutekereza ko yaba yagiranye amasezerano na Skol isanzwe itera inkunga Rayon Sports. Na we ayibona yaratunguwe!

Ifoto ya Mwiseneza Josiane mu mwambaro w’ikipe ya Rayon Sports yaciye ibintu hirya no hino

Yagize ati: “Iriya foto ntabwo ari iyanjye, nanjye nabibonye kuriya, bafashe ifoto yanjye twakoresheje mu gutora barayindura bimera kuriya, ntabwo ari iyanjye nanjye byarantunguye, iyo mbibonye ntabwo bimbabaza ariko nanone ntabwo mbishyigikiye , bakagombye kujya baza kundeba tukabivuganaho bagakora ibintu twumvikanye.”

Mwiseneza Josianne waboneye itike imujyana muri Miss Rwanda I Rubavu, ahagarariye intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 23 akaba aturuka I Rubengera, avuga ko mu gihe yaba atwaye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ngo ahantu ha mbere yatura intsinzi ye ni I Rubengera aho atuye.

Impamvu ngo akaba ari uko ari mu cyaro kandi hari urubyiruko rwinshi kandi rufite impano zitandukanye bakabura uko bazigaragaza kubera kubura ubuvugizi.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU