Ifoto ya Mwiseneza Josiane, umukobwa ukomeje guca agahigo mu gufanwa na benshi muri Miss Rwanda aho yagaragaye mu mwambaro w’ikipe ya Rayon Sports nayo ifite abafana benshi mu gihugu yavugishije benshi.

Ifoto ya Mwiseneza Josiane mu mwambaro w’ikipe ya Rayon Sports yaciye ibintu hirya no hino

Uyu mukobwa uri mu bakobwa 20 bari mu mwiherero (boot camp) wa Miss Rwanda 2019, akomeje kwerekana udushya twinshi bikanezeza abamushyigikiye.


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Mutarama nibwo hagaragaye ifoto ya Mwiseneza Josiane yambaye umwambaro wa Rayon Sports. Iyi foto yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko facebook na Whatsapp.

Mu by’ukuri ntiharamenyekana niba koko iyi foto ari iy’uyu mukobwa wikundiwe n’abatari bake muri iri rushanwa ry’ubwiza ,cyangwa niba ari ifoto nkorano, gusa ikigaragara ni uko kuva yajya ahagaragara abafana be kakomeje kuyishimira by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports.

Ifoto ya Mwiseneza Josiane mu mwambaro w’ikipe ya Rayon Sports yaciye ibintu hirya no hino

Iyi foto yatumye abamaze kuyibona bibaza niba Mwiseneza Josiane afana ikipe ya Rayon Sports, gusa amakuru avuga ko iyi foto yaba yakozwe n’umwe mu bafana ba Rayon Sports akoresheje Photoshop ashaka kwerekana IGIKUNDIRO uyu mwali afitiwe n’abanyarwanda batari bake yifashishije umwambaro w’ikipe nayo izwi ku izina rya GIKUNDIRO.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

2 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU