Ikipe ya APR FC yatangiye gukora imyitozo yo kwitegura umukino uzayihuza na Espoir ku wa Gatanu i Rusizi umukino wa shampiyona igeze ku munsi wa cumi na kane.

Ikipe ya APR Fc yatangiye gukora imyitozo 2 ku munsi

Kuri uyu wa Mbere nibwo APR FC yatangiye gukora imyitozo yo kwitegura uyu mukino, bakaba basoje imyitozo ya mbere yakozwe mu gitondo yatangiye saa tatu (09h00) iyi myitozo ikaba yakozwe n’abakinnyi batakinnye ku Cyumweru ubwo APR yakinaga na AS Muhanga ikayitsinda 2-1.

Muri iyi myitozo kandi, hagaragayemo umusore Anderw Butera wari umaze iminsi ari mu mvune. Butera aheruka kugaragara mukibuga ubwo APR yakinaga na Club Africain mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions league muri Tunisia, arinaho yakuye iyo imvune.

Uyu munsi APR ikaba iri bukore imyitozo kabiri ku munsi, ubu bakaba basoje iya mu gitondo, mu gihe indi myitozo iri nimugoroba saa kumi (16h00) i Shyorongi saa kumi, ikaza gukorwa n’abakinnyi bose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU