Shaddyboo (Mbabazi Shadia), umwe mubari kuyobora igitaramo cyari icyo kwakira Jay Polly wari uvuye muri gereza ntiyigeze agera aho iki gitaramo cyabereye.

Impamvu Shaddyboo atitabiriye igitaramo cyo kwakira Jay Polly yamenyekanye

Nkuko bigaragara ku mpapuro zamamazaga iki gitaramo byari bizwi ko Shaddyboo azafatanya na Ally Soudy kuyobora iki gitaramo cyaranzwe no gusinda bikabije kwabamwe mubahanzi bakuru bari muri iki gitaramo.


Shaddyboo asubiza ikibazo cy’umunyamakuru Uwimana Basile yari amubajije ku rubuga rwa Twitter yemeje ko atitabiriye iki gitaramo ku bwimpamvu ze ndetse no kutizera umutekano we.

Uyu munyamakuru ukorera televiziyo Rwanda agandeye kubyabaye mu gitaramo cyo kwakira Jay Polly ashingiye ku nkuru yari ifite umutwe ugira uti: “Jay Polly yaje kuri stage yasinze bamukuraho atarangije kuririmba ”

Basile Uwimana nyuma yo gusoma iyo nkuru yanditse agira ati: “Ibyo mbonera i Kigali rwose Jay Polly yaje ku rubyiniro yasinze bamukuraho atarangije kuririmba , Shaddyboo wari waratumiwe mu kuyobora kiriya gitaramo ntiyahakandagiye. Umugore wa Bull Dogg nawe yakubise Sandra Miraj .”

Shaddyboo yahise amusubiza avuga ko impamvu atitabiriye kiriya gitaramo ari impamvu z’umutekano we nubwo atigeze ashaka gutangaza byinshi kuri ibi bintu: “Ku bw’umutekano wanjye , abitabiriye iki gitaramo ni ukwihangana.”

Abajijwe niba ari umutekano atari yizeye ahabereye iki gitaramo cyangwa ari wo yijejwe ntawubone, Shaddyboo yasubije ati: “yego ni kimwe muri ibyo , nejejwe no kuba ntaragiye muri kiriya gitaramo ntabwo nari kugerageza gushyira ubuzima bwanjye mukaga , ndizera ko mwararyohewe ,murakoze.”

Impamvu Shaddyboo atitabiriye igitaramo cyo kwakira Jay Polly yamenyekanye
Shaddyboo wari watumiwe kuyobora iki gitaramo ntiyacyitabira kubera kutizera umutekano we

Iki gitaramo cyaranzwe nabyinshi bitanyuze abacyitabiriye aho Jay Polly wari wakiriwe yageze kurubyiniro ngo yasinze bikabije akahavanwa atarangije kuririmba. Ikindi ni ugushyamirana kwavutse hagati y’umugore wa Bulldog na  Sandra Minaj byaturutse ku kuba Sandra Minaj yari ari kubyinisha Bulldog birangira asunitswe hasi nawe akurwa ahaberaga igitaramo, gusa nyuma Sandra Minaj yasabye imbabazi kubyabaye.

Iki gitaramo cyo kwakira Jay Polly cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku bunane, cyabereye mu kabyiniro ka Wakanda Villa  kari Kabeza mu mujyi wa Kigali, cyayobowe na Ally Soudy usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko ubu akaba ari mu Rwanda.

Impamvu Shaddyboo atitabiriye igitaramo cyo kwakira Jay Polly yamenyekanye

Impamvu Shaddyboo atitabiriye igitaramo cyo kwakira Jay Polly yamenyekanye

Impamvu Shaddyboo atitabiriye igitaramo cyo kwakira Jay Polly yamenyekanye

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU