Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake, umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yasabiwe gufungwa kubera amashusho yagaragaye akorakora ndetse anasoma umwana w’umukobwa utujujie imyaka y’ubukure imbere y’imbaga y’abitabiriye igitaramo cye.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zasabiwe Drake gufungwa

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zirasaba ko uyu muhanzi yatabwa muri yombi bitewe n’amashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga arimo gukora ibi bikorwa benshi bise ko ari ihohoterwa uyu mwana yakorewe.


Drake yakorakoye uyu mukobwa mu 2010 ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yari yakoreye mu Mujyi wa Colorado ahitwa Denver cyari cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi yabaga iri kuvuza akaruru ubwo yakorakoraga uyu mwana w’umukobwa.

Muri aya mashusho Drake asoma uyu mukobwa ndetse akanamukorakora mu gituza ari nako amuhobera ariyo ntandaro yuko yasabiwe gufungwa.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zasabiwe Drake gufungwa

Drake muri iki gitaramo yavuze ko ibyo yakoreye uyu mukobwa wari umaze kuvuga ko afite imyaka 17 y’amavuko bitatuma afungwa.

Yagize ati: “Sinafungwa. Sinzi niba ndi umwere cyangwa mfite icyaha gusa narishimishije. Nakunze uburyo amabere yawe yankoraga ku gituza [amusoma ku itama no ku gahanga].”

Ni mu gihe, impirimbanyi zisaba ko afungwa zo zivuga ko akwiye gutabwa muri yombi kubera ibyo yakoze bishingiye ku ihohoterwa riganisha ku mibonano mpuza bitsina.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU