Mu Karere ka Rwamagana umusore witwa Kwizera Evariste urangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Computer Science, kuri ubu ari kubana na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27.

Inkuru y'urukundo rwa Kwizera Evariste w'imyaka 21 ugiye kurushingana na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27

Kwizera Evariste kuri ubu afite imyaka 21, mu gihe Mukaperezida Clotilde we afite imyaka 48. Uyu musore aritegura kujya muri kaminuza mu gihe umugore we ari umuvuzi gakondo wabigize umwuga.


Mukaperezida Clotilde yabyaye umwana umwe w’umukobwa, ubu afite imyaka 28. Yavuze ko uwo mukobwa yamubyaye akiri iwabo nyuma ashakana n’umugabo babura urubyaro biza kubaviramo gutandukana none ubu ari kumwe na Kwizera Evariste.

Ubu, Kwizera n’umukunzi we basigaye babana mu gipangu cya Mukaperezida, babanye batarasezerana gusa ku wa 31 Mutarama 2019 bazajya kubisinyira mu mategeko.

Mukaperezida asanzwe atuye mu Murenge wa Gishari mu Kagari ka Kinyana ahitwa Nyarugari ni mu bilometero bibiri uvuye kuri kaburimbo ahazwi nko ‘Kwa Karangara’.

Kwizera avuka i Musha ariko ubu akaba asigaye abana na Mukaperezida mu gipangu cyiza abamo kuri Nyarugari, yemeza ko yagiye kubana n’umukunzi we kugira ngo bahuze ibitekerezo byo gutegura ubukwe mu buryo bworoshye no kumwitaho muri iki gihe yakoze impanuka.

Ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru casuye umuryango wa Mukaperezida na Kwizera Evariste, mbere y’uko bagirana ikiganiro, Mukaperezida yababwiye ati: “Murabona ko ikinyotera cy’urukundo kiriho koko!”  Umushyitsi wabo wari uhari, inkoramutima ya Mukaperezida na we yongereyemo umunyu ati: “Musomane, munakore udukoryo tubabaza ba bandi badashaka ko mubana.”

Inkuru y'urukundo rwa Kwizera Evariste w'imyaka 21 ugiye kurushingana na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27

Mu kiganiro, Kwizera Evariste yavuze ko havuzwe byinshi nyuma y’uko impapuro z’ubukwe bwabo zisohotse, bamwe bamusesereza ko arongoye umukecuru, ngo ntibyamuciye intege, aho yagize ati: “Icyo navuga, nta muntu utajya uvugwa, uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina. Ndamukunda, nanjye arankunda ndabizi, tuzasazana. Benshi bavuga ko namukundiye imitungo afite abandi bakavuga ko yandoze, ariko sibyo.”

Mukaperezida na we yunzemo ati: “Nta washyizeho undi agahato, twakundanye nk’abandi bose. Mbere numvaga bidashoboka ariko uko urukundo rwagize ruza ni nk’uko n’urw’abandi ruza, narabyemeye kandi turishimye.”

Mukaperezida avuga ko Kwizera agitangira kumutereta yabifataga nk’imikino ndetse ngo yumva bidashoboka gusa uko iminsi yagiye ishira urukundo rwamurushije imbaraga birangira yemeye ko bafatanya urugendo.

Yagize ati: “Yarambwiraga ati ‘nubwo nza hano ariko ndagukunda’, nkamubwira nti ‘nta kibazo’ nkijijisha agataha nanjye ngasigara aho. Yarakomezaga akambwira ati ‘nkubwira ko ngukunda ukabigira imikino ariko ndagukunda’ […] Byakomeje kuza mbona urukundo rubashije gukomera tugera aho dufata umwanzuro ko twabana byemewe n’amategeko, numvaga ntashaka kubana n’umugabo bitemewe n’amategeko, biba ari uburaya kandi sinabishobora. Nashatse kwiyubahisha.”

Iby’imyaka, ari Kwizera ntacyo bimubwiye ndetse na Mukaperezida Clotilde avuga ko “Kuba murusha imyaka na we yemera ko tubana, narabyakiriye kandi na we yarabyakiriye nta kibazo.”

Hano Kwizera yari yagiye kwereka sekuru umugeni
Hano Kwizera yari yagiye kwereka sekuru umugeni

Kwizera yatangiye gutereta Mukaperezida Clotilde akiri mu mashuri yisumbuye, yashyizemo imbaraga akirangiza gukora ikizamini cya leta. Yemeza ko yamaze amezi atandatu asaba Mukaperezida ko yamubera umukunzi undi yaramubereye ibamba.

Ati: “Gutereta byarangoye, narahatirije, namaze hafi amezi yose mushakisha. Naramutumiraga, nashakishaga udufaranga nkamusohokana, nigeze no gufata ibihumbi 40 ku mafaranga y’ishuri mujyana muri hoteli turishimana.”.

Kwizera akomeza agira ati: “Ni benshi bamukundaga, hari abagabo benshi bamushakaga, barahari barazwi, nabo kandi yagendaga abacenga, akavuga ati ‘gushaka narabiretse’ akababwira ati ‘gushaka narabiretse’. Yabyaye umwana umwe gusa, ubu afite imyaka 28, ubu we afite imyaka 48, urumva rero aracyari isugi, ni umukobwa muto, nanjye mfite inkumi.”

Yongeyeho ati: “Naramubwiraga ngo ndamukunda akambwira ngo ndacyari umwana. Ejo naragarutse ndakomeza ndahatiriza kugeza abyemeye. Urumva yaranansuraga ku ishuri akanzanira utuntu, byari byiza. Nanjye mvuye ku ishuri nahise nza kumusura, andaza mu cyumba cy’abashyitsi mbona aranyiyumvamo cyane.”

Mukaperezida Clotilde amaze kwemerera Kwizera urukundo, bahise batangira kubana gusa mu minsi ishize bafashe umwanzuro wo kujya imbere y’amategeko.

Ati: “Na we yarabinyemereye, ambwira ko adashaka kujya aza hano nk’umwinjira cyangwa nk’indaya. Ariko ibyo gusambana narabimwangiye, na we arambwira ati ‘sibyo byanzanye gusa hano ndagukunda’. Ni gutyo twemeranyije kubana byemewe n’amategeko.”

Kwizera avuga ko icyatumye afata umwanzuro uhutiyeho wo guhita abana na Mukaperezida ngo ni uko yagiraga ubwoba ko abagabo bafite amafaranga bashobora kuzamurusha imitoma n’imbaraga bakamutwara we agacyura umunyu.

Yagize ati: “Ikintu cyanteye ingufu, nakubwiye ko bamushakaga ari abantu benshi kandi bandusha ubushobozi. Nagiraga ubwoba ko ba bandi bandusha ubushobozi bazaza bakamutwara, bakaba bashobora no kumuca intege ngo ‘uriya ni umwana’ akaba yandeka. Nabonye ko ninkomeza kubitinza bishobora guhita bipfa, nahise nza kumwegera ngo tube dupanga n’iby’ubukwe.”

Kwizera Evariste arateganya guhita akomeza kaminuza mu ishami ry’Ubukungu mu gihe Mukaperezida we avuga ko akazi anambyeho ari ukuvura abantu gusa.

Mukaperezida na Kwizera basigaye babana gusa baritegura kujya imbere y'amategeko
Mukaperezida na Kwizera basigaye babana gusa baritegura kujya imbere y’amategeko

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU