Intambara yo gusinyisha Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports ikomeje gukaza umurego hagati yamakipe y’abacyeba, ni mu gihe amakipe yo mu Rwanda afite iminsi 30 yo kugura abakinnyi bashya bashobora kuyafasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona. 

Intambara yo gusinyisha Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports yakajije umurego hagati y'abacyeba

Kuva tariki 20 Mutarama kugera tariki 19 Gashyantare 2019 ni iminsi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yashyizeho ngo amakipe yifuza kugura abakinnyi n’abakinnyi bifuza guhindura amakipe imbere mu gihugu babikore.


Amakipe abiri ahora ahanganye mu Rwanda; APR FC na Rayon Sports akomeje urugamba rwo gushaka amaraso mashya yayafasha gukomeza kurwanira igikombe cya shampiyona.

Aya makipe yombi yifuza kongera imbaraga mu busatirizi kuko ku ruhande rwa APR FC yashatse kugura Danny Usengimana inamushyira ku rutonde yahaye CAF rw’abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka ariko uyu mukinnyi ntiyemera kuyisinyira ahitamo kujya muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri.

Rayon Sports nayo ihangayikishijwe no kubura rutahizamu wayo Bimenyimana Bonfils Caleb mu mpeshyi y’uyu mwaka kuko azaba arangije amasezerano kandi arifuzwa n’amakipe abiri yo muri Oman, tutibagiwe na Yannick Mukunzi ugiye kujya gukinira ikipe yo muri Sweden.

Ibitego bibiri yatsinze Rayon Sports biri mu byamwongereye amanota
Ibitego bibiri yatsinze Rayon Sports biri mu byamwongereye amanota

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aya makipe yombi yahuriye kuri Nizeyimana Djuma, rutahizamu wa Kiyovu Sports uyoboye urutonde rwa ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi mu mikino ibanza ya shampiyona n’ibitego icyenda.

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 afite amasezerano muri Kiyovu Sports ariko umwe mu bayobozi bayo yabwiye IGIHE ko baganiriye nawe bemeranya ko ikipe izabaha miliyoni eshanu bazemera kumurekura.

Intambara yo gusinyisha Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports yakajije umurego hagati y'abacyeba
APR FC nayo ishobora kumwiyambaza iramutse imusinyishije

APR FC ntabwo yifuje kugira icyo ivuga kuri uyu mukinnyi ariko umuyobozi wungirije wa Rayon Sports Muhirwa Frédéric we yemeje ko ari umukinnyi mwiza bakwifuza kugira mu ikipe yabo.

Intambara yo gusinyisha Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports yakajije umurego hagati y'abacyeba
Umwanya Nizeyimana Djuma yakinamo aramutse asinyiye ikipe ya Rayon Sports

Ati: “Ni umukinnyi mwiza. Twamubonye mu mukino twakinnye adutsinda ibitego bibiri. Umukinnyi mwiza utsinda kandi w’umunyarwanda ntawe utakwifuza kumugira mu ikipe ye ariko ibiganiro byo kumuzana muri Rayon Sports byo ntabwo biratangira.”

Nizeyimana Djuma yageze muri Kiyovu Sports mu 2014 avuye muri Vision FC yo mu cyiciro cya kabiri. Yitwaye neza muri iyi myaka ine kuko anahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntabwo arashobora kuyikinira.

Nyuma yo gutsinda ibitego icyenda mu mikino ibanza ya shampiyona arifuzwa na APR FC na Rayon Sports
Nyuma yo gutsinda ibitego icyenda mu mikino ibanza ya shampiyona arifuzwa na APR FC na Rayon Sports
Nizeyimana Djuma ahamagarwa mu Amavubi ariko ntabwo arashobora kuyakinira
Nizeyimana Djuma ahamagarwa mu Amavubi ariko ntabwo arashobora kuyakinira

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU