Umuramyi Israel Mbonyi usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye kuririmbana n’icyamamare ku isi Don Moen mu Rwanda.

Israel Mbonyi agiye kuririmbana n'icyamamare ku isi Don Moen mu Rwanda

Mbonyi Israel n’umwe mu baramyi bo mu Rwanda bakunzwe cyane n’imbanga nyamwishi z’ingeri zose, kandi zitandukanye yaba abahuje ukwemera n’abadahuje umwemera nawe.

Uyu muhanzi ari kwitegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu kwezi kwa Gashyantare 2019 i Tariki 10 muri Camp Kigali. Iki gitaramo kizaririmbamo icyamamare ku isi mu ndirimbo z’iramya zikanahimbaza Imana Don Moen ukomoka mu gihugu cya Amerika.

Umuhanzi Don Moen ari mu bahanzi batanu ku isi baririmbye indirimbo zihimbaza Imana zigakundwa n’abantu benshi, kandi zigafasha imitima yabo gukunda no kwegera Imana kubera ubwiza n’ubuhanga bwazo.

Israel Mbonyi agiye kuririmbana n'icyamamare ku isi Don Moen mu Rwanda

Pastor Don Moen ubusanzwe amazi ye yitwa Donald James yavutse i Tariki 29 kamena 1950, avukira muri Leta ya Amerika. Don Meon ni umushumba (pastor) mu i torero rye, umuyobozi w’abaramyi (Worship Read), akaba n’umutunganyi w’indirimbo z’Imana (producer).

Don Meon yakoze indirimbo zitandukanye zirimo indirimbo Hosanna yakunzwe na benshi, ikanitirirwa umuzingo (Album) ugizwe n’indirimbo 11 zakunzwe ku isi nka; I will Sing, God will make a Way, Thank you Lord, Hosanna n’izindi nyinshi zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU