Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama 2019 ni bwo urugendo rw’itsinda rya Yemba Voice muri muzika rwarangiye bose baratandukana buri wese akaba agiye gukora muzika ku giti cye.

Itsinda Yemba Voice ryamaze gutandukana

Yemba Voice ryari itsinda ryari rigizwe n’abaririmbyi batatu Mugabutsinze Moise , Ruzima Bill ndetse na Rusanganwa Norbert, bari bamaze gukundwa n’abatari bake ndetse bakaba bafashwaga na Mani Martin umaze igihe kirekire muri  muzika nyarwanda abantu bakaba bari bafite icyizere ko bazatera imbere.


Ibyo gusenyuka kwa Yemba Voice byatutumbye ubwo aba basore batatu bari barangije amasomo mu ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo, amakuru agera kuri Teradignews avuga ko bemeje gutandukana kwabo mu Kuboza.

Umwe mu basore bagize iri tsinda yatangaje ko nta kintu bapfuye ahubwo icyabaye ari uko buri wese aba afite uko ashaka gutwara ibintu bye, ndetse n’inzira ze aba ashaka kunyura ngo agera ku ndoto ze.

Yakomeje avuga ko nta kibazo bafitanye ndetse wenda igihe gishobora kuzongera kubahuza bakaba bakora itsinda ariko magingo nta tsinda ryitwa Yemba Voice rigihari.

Iri tsinda risenyutse nyuma y’igihe gito ryari rimaze mu muziki dore ko ritari riwurambyemo. Aba basore bari bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; African Woman, Turakundana, Go Down bakoranye na Riderman n’izindi.

Indirimbo yabo nshya bari bafite ndetse akaba ari nayo ya nyuma ikozwe na Yemba Voice yitwa ‘So Sweet’.

Kuvuka kw’iri tsinda byatewe n’uko ubwo itsinda rya Sauti Sol ryazaga mu Rwanda aba basore bagize amahirwe yo gusubiriramo indirimbo ‘Shake Yo Bam Bam’ y’iri tsinda ryo muri Kenya abantu bakabereka ko babishimiye cyane na bo bagahitamo kwihuza ngo bakomeze urugendo rwa muzika badasubiramo indirimbo z’abandi ahubwo na bo bakora izabo.

Reba indirimbo ‘Turakundana’ ya Yemba Voice yasenyutse

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU