Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yavuze ikintu cy’ingenzi kizajya kimwibutsa Mwiseneza Josiane bahatanaga mu mwiherero i Nyamata muri La Palisse Hotel.

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yavuze ko mu mwiherero yabanye n’abakobwa 2 barimo Niyonsaba Josiane na Mwiseneza Josiane wamusigiye urwibutso rukomeye mu gihe gito bamaranye, avuga ko Mwiseneza Josiane ari umukobwa wihariye ukunda gusenga ndetse no gusabana na bagenzi be.


Yagize ati: “Ikintu cya mbere nzamwibukiraho ni ukuntu yahoraga ambwira ngo azanyirukana mu cyumba cye. Hari igihe nabaga nagiye nko mu bindi byumba akaza agasanga sindakingura icyumba cyanjye ngo ninjire, kuko twabaga dufite urufunguzo rumwe cyangwa urundi twarutaye mu cyumba, yaza agafungura agasanga sindinjira akaza kunshaka akambwira ati kandi wowe nzakwirukana mu cyumba cyanjye, nanjye naza namubura nkamubwira nti nanjye nzakwirukana, kubana nawe byari byiza.”

Nimwiza Meghan akomeza agaruka kuri Mwiseneza Josiane agira ati: “Ikindi kandi ni umuntu ukunda gusenga, kuko iyo nabaga ngiye kuryama ntasenze yarambwiraga ati byuka tubanze dusenge, tugafatana mu maboko tugasenga. Mana yanjye, Josiane ni umuntu mwiza, sinzi ukuntu ndibubibabwire. Josiane ni umuntu udasanzwe, ntabwo ari ibintu bya buri wese kubona umuntu nk’uriya.”

Nimwiza Meghan yavuze uwo yumvaga afite amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019
Nimwiza Meghan watorewe kuba Nyampinga w’ u Rwanda 2019

Nimwiza Meghan watorewe kuba Miss Rwanda 2019, yavutse tariki 10 Ukwakira 1998, kuri se Ruvebana Gaspard na nyina Basiime Betty, akaba ari imfura mu muryango w’abana batatu bose b’abakobwa. Nimwiza Meghan yavukiye i Kigali ndetse kuri ubu umuryango we utuye mu mudugudu witwa Akaruvusha mu kagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU