Mu Buyapani abagabo basigaye banga gushaka abagore ngo babyarane ahubwo bagahitamo kwigurira Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro ngo bijye bibamara ipfa.

Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro byatangiye guteza ikibazo gikomeye

Ibi bipupe byifashishwa mu gutera akabariro (sex robots) byatagiye guhangayikisha abayobozi bo mu Buyapani kuko bikomeje kugabanya umubare w’abana bavuka ku kigero kirenze.


Abashinzwe ibarura mu Buyapani bavuze ko umubare w’abana bavuka muri 2018 wagabanutseho ibihumbi 25 ugereranyije n’umwaka wa 2017,bitewe n’uko abagabo baguze ibi bipupe nk’abagura intwaro mu gihe cy’intambara.

Mu mwaka wa 2018,abana bagera ku bihumbi 921,000 nibo bavutse gusa kandi mu mwaka wa 2017 hari havutse ibihumbi 946 by’abana.

Mu bihugu bitandukanye bya Asia,abaturage bari kugenda bagabanuka ku buryo bukabije bitewe n’ibi bipupe bikomeje gukorwa ku bwinshi,bifite ubuhanga bwo gushimisha abagabo kurusha abagore bazima.

Muri Amerika haherutse gukorwa igipupe cyifashishwa mu gutera akabariro cyitwa Samantha gifite ubuhanga mu kuganiriza umukiliya, kumuririmbira ndetse no kumukorakora bikomeye akagira ubushake burenze bwo gutera akabariro.

Mu gihugu cy’Ubuyapani hari ikibazo gikomeye cy’abakiri bato kuko hari uduce umubyeyi utwite ahembwa akayabo ndetse yabyara umwana muzima akitabwaho bikomeye na Leta.

Buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni n’igice barapfa ku isi yose aho bivugwa ko mu bihugu nk’ Ubuyapani n’ Ubushinwa bituwe n’abasaza benshi bishobora kuzabura urubyiruko rukorera igihugu kuko ibi bipupe byatangiye gutwara ubwenge abagabo benshi bigatuma banga gushaka ngo babyare.

Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro byatangiye guteza ikibazo gikomeye

Ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro byatangiye guteza ikibazo gikomeye

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU