Umuraperi Jay Polly yasabye imbabazi abanyarwanda kubera kwitwara nabi mu gitaramo yari yateguriwe mu rwego rwo kumwakira avuye muri gereza, igitaramo cyabereye ahitwa Wakanda kuwa 1 Mutarama 2019.

Jay Polly yasabye imbabazi nyuma yo kwitwara nabi mu gitaramo yari yateguriwe

Tuyishime Joshua [Jay Polly] uherutse kurangiza igihano cy’amezi atanu muri gereza ya Kigali iri i Mageragere, igihano yari yarakatiwe n’inkiko azira gukubita umugore we akamukura amenyo abiri, yabwiye ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru ko kwitwara nabi mu gitaramo n’ibibi byose byabereye muri iki gitaramo abisabira imbabazi.


Yagize ati: “Nkimara kugera muri Wakanda ahabereye ikiroi, ibyishimo byabaye byinshi bindusha imbaraga, ariko hajemo n’agatama, ntabwo nabihakana.Bazanye inzoga ya Hennessy ariko nafasheho uturahuri tubiri. Abantu bazi ngo nanyoye ibintu byinshi, ariko ntabwo ari byo, nasomyeho gake kugira ngo nkomeze mbane n’abantu banjye, babone ko turi kunywa, ntibabone ko nabasuzuguye.

Abantu bambabarire, uwo byababaje, uriya ntabwo ari we Jay Polly. Urumva, nasohotse ku Bunani, nari maze iminsi itatu ntaryama nsanga abantu bari mu birori, ikindi kandi na we byakubaho, nari maze igihe ntafata ku gasembuye, rwose ntabwo bizongera, kandi byakirwe gutyo, simbeshya, n’uwabivuze ukundi, Abanyarwanda banyumve, ni uko byagenze.”

Jay Polly amaze kunywa Henessey, ngo Bull Dogg yaramusumiriye mu buryo butunguranye aramufata aramujegeza cyane ku buryo uyu muhanzi yumvise acitse intege burundu.

Yagize ati: “Bull Dogg yarasimbutse araza, sinzi niba yarashakaga guteza akavuyo. Yaranjegeje numva umutwe urajegeye, abari bandinze bahita badutandukanya. Ako kanya MC ntiyanampamagaye, baransunitse nibona kuri stage. Naravuze nti ‘nubwo naniwe reka mbahe indirimbo imwe njye kuryama’, ariko byarananiye, mwarabibonye ko nahise mva kuri stage mpita njya kuryama.”

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU