Josiane Mwiseneza, umwe mu bakobwa 37 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda akomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe yanikira abandi mu gutorwa ku mbuga nkoranyambaga zose z’iri rushanwa aho abatora banyuza amajwi yabo.

9be136d5d82.jpg

Nyuma y’itariki  30 Ukuboza 2018 abakobwa bose 37 batomboye  nimero zizajya zibaranga muri iri rushanwa ari nabwo gutora byahise bitangira ku mugaragaro.


Kugeza ubu uburyo buri kwifashishwa hatorwa ba nyampinga ni ugutora binyuze  ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bagakunda (Like) ifoto bashatse y’umukobwa uhatanye.

Kuva gutora byafungurwa kugeza ubu hashize iminsi ine(4) gusa Mwiseneza akomeje kwanikira abandi bakobwa bahatanye kuburyo bukabije, nk’uko amajwi abigaragaza, ifoto ya Mwiseneza Josiane uhagarariye  intara y’Uburangerazuba niyo imaze gutorwa cyane ugereranyije n’abandi bahanganye.

Mwiseneza Josiane akomeje kubereka igihandure
Josiane Mwiseneza akomeje kubereka igihandure

Mwiseneza ufite nimero 30, kuri Instagram ifoto ye imaze gukundwa n’abantu basaga ibihumbi 20, mu gihe umukurikiye ari uwitwa Umutoni Deborah ufite ifoto yakunzwe n’abasaga ibihumbi 16. Mu gihe kuri Facebook nabwo Mwiseneza yanikiriye abo bahanganye ku buryo bugaragara, kuko afite amajwi asaga ibihumbi bitanu, Umutoni Deborah afite amajwi atagera ku 1000, abandi babakurikira bakaba bari kuza muri magana.

Deborah niwe umugwa mu ntege
Deborah niwe umugwa mu ntege

Josiane Mwiseneza yavuzwe cyane ubwo yajyaga guhatana mu karere ka Rubavu, akagera ahabereye igikorwa k’ijonjora ibyuya byamurenze bitewe n’urugendo yari yakoze n’amaguru ndetse afite n’igikomere ku ino ry’akaguru.

Josiane Mwiseneza akomeje kwerekana ko akunzwe kurusha abandi bakobwa bahatanye

Umukobwa uzaba yatowe kurusha abandi azahita akatisha itike imujyana mu mwiherero uzakorwa n’abakobwa 20, bazamenyekana kuwa 05 Mutarama 2018.

Josiane Mwiseneza akomeje kwerekana ko akunzwe kurusha abandi bakobwa bahatanye
Aho yicaraga wasangaga abandi bakobwa bamwitaruye

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU