Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019, I Gikondo ahasanzwe habera Expo habereye ibirori byo gutoranya abakobwa 20 bazajya mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019 uteganyijwe gutangira kuya 13 Mutarama.

Hagendewe ku mabwiriza y’irushanwa, Abakobwa 37 bari barabonye ‘Pass’ baturutse mu ntara zitandukanye ntago bose bari kujya muri Bootcamp, akaba ariyo mpamvu habaye andi majonjora yo guhitamo abakobwa 20 babikwiye, bazerekeza mu mwiherero guhugurwa bakazavayo hatorwa Nyampinga w’u Rwanda usimbura Miss Iradukunda Liliane umaranye ikamba umwaka wose.

Mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 05 Mutarama, byasojwe abakobwa 20 aribo babashije gutsindira kuzajya muri Bootcamp. Abo bakobwa ni Inyumba Charlotte, Niyonshuti Assoumpta, Igihozo Darine, Uwase Sangwa Odile, Teta Mugabo Ange Nicole, Gaju Anitha, Bayera Nisha Keza, Mukunzi Teta Sonia, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Umurungi Sandrine, Murebwayire Irene, Ricca Michaella Kabahenda, Uwicyeza Pamella, Higiro Joally, Uwihirwe Yasipi Casmir, Mutoni Oliver, Niyonsaba Josiane, Umukundwa Clemence, Nimwiza Meghan na Mwiseneza Josiane.

Mwiseneza Josiane uri mu bashyigikiwe cyane muri iri rushanwa ari mu bakobwa 20 babashije gutambuka dore ko we yaheshejwe amahirwe no kuba ariwe mukobwa watowe cyane mu matora yakorewe ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda.

Biteganyijwe ko ibirori nyamukuru byo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka 2019 bizaba kuya 26 Mutarama bibere mu Intare Conference Arena.

Abakobwa babonye Pass bahise bahabwa impano na Cogebanque
Abakobwa babonye Pass bahise bahabwa impano na Cogebanque
Mwiseneza Josiane yabonye Pass nyuma yuko ifoto ye itowe cyane ku mbuga nkoranyambaga kurusha izindi zose
Mwiseneza Josiane yabonye Pass nyuma yuko ifoto ye itowe cyane ku mbuga nkoranyambaga kurusha izindi zose
Miss Jolly yari mu bagize akanama nkemurampaka
Miss Jolly yari mu bagize akanama nkemurampaka
Miss Elsa na Miss Liliane bari baje kwihera ijisho abagiye kubasimbura
Miss Elsa na Miss Liliane bari baje kwihera ijisho abagiye kubasimbura
Luc Nzeyimana na Ally Soudy nibo bayoboye ibi birori
Luc Nzeyimana na Ally Soudy nibo bayoboye ibi birori
Dj Ira niwe wavangaga umuziki
Dj Ira niwe wavangaga umuziki

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU