Josiane Mwiseneza  yakoze igikorwa cy’urukundo mbere yo kwerekeza mu mwiherero aho yahaye imfashanyo zitandukanye umuryango utishoboye wo ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.

Josiane Mwiseneza yakoze igikorwa cy’urukundo mbere yo kwerekeza mu mwiherero

Mwiseneza ufite abafana benshi mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 akaba yari amaze iminsi afashwa n’abantu batandukanye, yigomwe bimwe mu byo yahawe nawe afasha umwe mu miryango ibabaye cyane ituye mu karere ka Kamonyi gusa yabikoze nta muntu abwiye ndetse ntiyigeze yitwaza itangazamakuru.


Mbere yo kwerekeza muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2019, Mwiseneza Josiane yabanje gufasha uyu muryango wo ku Ruyenzi, awugenera ibintu bitandukanye birimo n’ibiribwa mu rwego rwo gusangira ibyishimo afite n’abababaye.

Josiane Mwiseneza yakoze igikorwa cy’urukundo mbere yo kwerekeza mu mwiherero

Iki igikorwa cy’urukundo Josiane Mwiseneza yakoze nubwo kitamenyekanye cyane, cyashimishije bikomeye bamwe mu bafana be babashije kukimenya, ndetse babigaragaza bamwifuriza ishya n’ihirwe muri iri rushanwa rizasozwa kuwa 26 Mutarama 2019.

Josiane Mwiseneza yakoze igikorwa cy’urukundo mbere yo kwerekeza mu mwiherero
Josiane Mwiseneza yakoze igikorwa cy’urukundo mbere yo kwerekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU