Umukinnyi muri filime y’uruhererekane ya Empire, Jussie Smollett, yarokotse igitero cy’abagizi ba nabi bamukubise bakamumenaho uburozi.

Jussie Smollett wakunzwe cyane Muri filime y'uruhererekane Empire yarokotse abagizi ba nabi

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Kabiri ubwo uyu mugabo w’imyaka 36 yari ari kugenda n’amaguru muri uyu Mujyi wa Chicago.


CNN yanditse ko Jussie Smollett yakubiswe n’abagabo babiri bavugiraga hejuru amagambo agaragaza urwango bafitiye abirabura n’ababana bahuje ibitsina.

Polisi yo mu Mujyi wa Chicago yemeje ko umwe muri bo yamumennyeho uburozi butaramenyekana, nyuma banamuzirika umugozi mu ijosi ubundi barahunga.

TMZ yo yanditse ko aba bagizi ba nabi bavuze amagambo yakoreshejwe cyane mu kwamamaza Perezida Donald Trump, “Maga” (Make America Great Again).

Smollett yahise yijyana ku bitaro bya Northwestern Memorial kuri ubu akaba ameze neza nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.

Polisi yabwiye CNN ko abashinzwe iperereza bageze aho Jussie Smollett yakubitiwe gusa ntibabona ifoto cyangwa ishusho yafashwe na camera zo ku muhanda.

Ishusho yonyine babashije kubona ni imugaragaza ahagaze wenyine hafi y’aho yakubitiwe.

Umuvugizi wa Polisi yo mu Mujyi wa Chicago, Anthony Guglielmi, yavuze ko batangiye gukora iperereza babifashijwemo n’Urwego rw’Ubutasi (FBI).

Jussie Smollett yemereye CNN ko yahuye n’abagizi ba nabi kandi yagerageje kurwana nabo kugira ngo arokore ubuzima bwe.

Abahagarariye 20th Century Fox Television na Fox Entertainment bakorana n’uyu mukinnyi bavuze ko bababajwe n’ibyamubayeho kandi ko biteguye gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo ahabwe ubutabera.

Imiryango itandukanye irengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina nayo yiyemeje gufasha mugenzi wabo mu buryo bwose bushoboka.

Uyu mukinnyi yatangiye kugaragara muri filime ya Empire ica kuri televiziyo ya FOX guhera mu 2015. Akina yitwa Jamal, umuririmbyi ukunzwe uturuka mu muryango wa Lyon. Mu myitwarire ye aba agaragara nk’umutinganyi.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU