Umuraperi MuhireWilliam uzwi nka K8 Kavuyo mu muziki yashimiye Meddy n’umukunzi we Mimi Medhira baraye basuye umuryango we.

Meddy na K8 Kavuyo n’abahanzi b’inshuti cyane dore ko basanzwe bafashanya haba mu muziki ndetse no mu buzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe z’America ari naho batuye kugeza magingo aya.

K8 Kavuyo na Meddy bahuriye mu ndirimbo zirimo nka Iyaminiye na Nduwi Kigali
K8 Kavuyo na Meddy bahuriye mu ndirimbo zirimo nka Iyaminiye na Nduwi Kigali

Aherekejwe n’umukunzi we, Meddy yaraye asuye ababyeyi ba K8 Kavuyo aribo Paul Gasinzigwa na Depite Oda Gasinzigwa wahoze ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, K8 Kavuyo yashimiye Meddy kuba yasuye ababyeyi be aho yagize ati “mwakoze gusura mama na data, La Familia.”

Kavuyo yashimiye Meddy wasuye umuryango we
Kavuyo yashimiye Meddy wasuye umuryango we
K8 Kavuyo ari mu baraperi bakunzwe
K8 Kavuyo ari mu baraperi bakunzwe

Reka tubibutse ko K8 yavuye mu Rwanda mu 2010 gukomeza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yize ibijyanye na Computer Engineering muri Kaminuza ya Texas.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU