Kanye West na Kim Kardashian biteguye kwakira umwana wa Kane mu muryango wabo n’ubwo Kim Kardashian atemerewe gutwita kubera uburwayi afite nk’uko yabibwiwe n’abaganga akimara kwibaruka ubuheta.

Kanye West na Kim Kardashian biteguye kwakira umwana wa Kane mu muryango wabo

E!News dukesha iyi nkuru yatangaje ko Kim Kardashian na Kanye West bongeye gukodesha umugore ubatwitira umwana wa kane biciye mu buryo bugezweho bwa ‘surrogate’ ubu buryo bakaba baherutse no kubwifashisha ku mwana wabo wa Gatatu bise Chicago West.


Kanye West na Kim Kardashian bemeranyije kwibaruka undi mwana kugira ngo barusheho kugira umuryango mugari.

Uyu mwana wa Kane utegerejwe muri uyu muryango, aje yiyongera ku bandi barimo , , North West w’imyaka itanu, Saint West w’imyaka itatu na Chicago West w’umwaka umwe wavutse kun da yatwite n’undi mugore.

Kim Kardashian na Kanye West ntibigeze batangaza ijambo na rimwe ryerekeye ku mwana mushya bitegura uretse kuba aya makuru atangazwa n’inshuti zabo za hafi zivuga ko umwana azavuka hagati muri uyu mwaka wa 2019.

Umwe mu nshuti zabo yatangarije E!News ko “Surrogate yagenze neza ndetse n’uwo mugore aratwite kuburyo muri Gicurasi uyu muryango uzaba wamaze kwakira undi muntu mushya”.

Makuru yizewe yemeza ko uwo mwana Kanye West na Kim Kardashian bitegura kwakira ni umuhungu.

Kanye West na Kim Kardashian batangiye gukundana muri Mata 2012; basezerana kubana mu birori byabereye mu Butaliyani tariki 24 Mata 2014.

Umuryango wa Kanye West na Kim Kardashian usigaye wibaruka umwana wifashishije abandi bagore bo kuruhande bishyurwa bakabatwitira kubera uburwayi bwa nyababyeyi buzwi nka “placenta accreta” Kardashian yasanze afite nyuma yo kwibaruka umwana wa Kabiri.

Icyo gihe yabujijwe n’abaganga kongera gutwita kuko bishobora gutuma apfa mu gihe cyo kubyara.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU