Kigali Film and Television School ni ishuri ryigisha ibijyanyeno gukora sinema ndetse no kwiga ubunyamakuru, Muri uyu mwaka mushya iri shuri ryongeye gutanga amahirwe ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye n’abandi bose babyifuza ko iri gutanga scholarship y’igihe gito (Amezi 3 cyangwa 6) kubijyanye no kwiga amasomo akurikira.
- Filmmaking and Television production (day, evening na week end)
- Photography and graphic design (week end)
- Music audio production ( day)
- Acting for film and Television ( week end)
- Cartooning and visual effects ( day)
Mu kiganiro n’umuyobozi mukuru wa Kigali film and Television School yatubwiye ko iki ari icyiciro cya Mbere bagiye gufata muri uyu mwaka wa 2019 bakaba bifuza ko urubyiruko rwahagurukira kwiga ibijyanye no gukora filime , ndetse ni bijyanye no gufotora , gukora umuziki nibindi byinshi kuko nyuma yayo masomo KFTV ibafasha kubona akazi mu bigo bitandukanye hano mu Rwanda .
Yakomeje atubwira ko umunyeshuri wese wifuza kwiga aya masomo agomba kuba yujuje ibi bikurikira
- Ibaruwa yandikiwe umuyobozi wishuri isaba scholarship irimo icyo wifuza kwiga
- Photocopie ya diplome cyangwa certifica yamashuri atandatu yisumbuye cyangwa kaminuza
- Kuba azi icyongereza
- kuba yiteguye gutangira kwiga igihe cyose yaba yemerewe kwiga .
- Photocopy yirangamuntu
Mu gusoza yatubwiye ko buri wese wujuje ibyangombwa byavuzwe ko ashobora kubyohereza kuri email : kftvschool@gmail.com cyangwa se bakabijyana ku biro bikuru bya KFTV b iri mu gakinjiro ko mu mujyi kuri NIZA Plaza bitarenze tariki ya 15 gashyantare 2019
Ku bindi bisobanuro mwahamagara numero zikurikira: Tel: +250783173793 / +250788363732 +250722306000 cyangwa mu gasura urubuga www.kigalifilmschool.com
IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA: