Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC usanzwe ari nyiri Radio na TV1 yamaze gutangaza ko yemereye akazi keza Mwiseneza Josiane watowe nka nyampinga wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019.

Uko Mwiseneza Josiane yakiriye kutegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019

KNC usanzwe ari umushabitsi ukomeye,yavuze ko yiteguye guha akazi keza Mwiseneza Josiane,amusaba kubanza yaruhuka gatoya nyuma y’akazi katoroshye we na bagenzi be bamaze iminsi barimo mu mwiherero wa Miss Rwanda.


Yagize ati: “Icyo nabwira Mwiseneza Josiane ni uko mufitiye akazi. Namubwira ngo nabanze ajye mu rugo aruhuke, naboneka azaze tumuhe deal nziza.”

KNC uheruka gutangaza ko Mwiseneza nadatwara ikamba rya Miss Rwanda 2019 azarimwiyambikira, yahisemo kumuha akazi keza kugira ngo azabashe gukora neza umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana bato bo mu cyaro.

KNC ntiyigeze avuga ubwoko bw’akazi azaha Mwiseneza Josiane gusa mu kiganiro cya mu gitondo yagiriye kuri Radio na TV1yemeje ko ari akazi keza kazamuteza imbere.

KNC yemereye akazi keza Mwiseneza Josiane
KNC yemereye akazi keza Mwiseneza Josiane

Mwiseneza Josiane ntiyashoboye kugera mu bakobwa 5 bavuyemo nyampinga w’u Rwanda, wabaye Nimwiza Meghan wari wambaye nimero 32.

Mwiseneza Josiane yatowe nka Nyampinga wakunzwe cyane kurusha bagenzi be (Miss Popularity 2019) nyuma y’urukundo rudasanzwe yeretswe n’abanyarwanda.

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU