Knowless Butera yatoranyijwe mu bahanzi b’abagore bigaragaje neza muri Afurika bazatorwamo uhembwa mu bihembo bikomeye bya HiPipo Music Awards bizatangirwa i Kampala.

Knowless Butera mu bahanzi b’abagore bigaragaje neza muri Afurika mu bihembobya HiPipo Awards

Abategura ibihembo bya HiPipo Music Awards 2019 bashyize hanze urutonde rurambuye rw’abahatanye uyu mwaka, rwasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019.


Knowless wo muri Kina Music ari mu cyiciro gikomeye cyo gutora umuhanzi witwaye neza mu bagore muri Afurika yose, ari kumwe na Yemi Alade, Vanessa Mdee, Tiwa Savage, Sheebah, Daphne na MzVee.

Bruce Melodie na we ari mu cyiciro gikomeye cy’abahanzi bakoze indirimbo ifite amashusho meza muri Afurika y’Uburasirazuba. Yinjiye muri iki cyiciro ku itike y’indirimbo ye ‘Blocka’.

Knowless Butera mu bahanzi b’abagore bigaragaje neza muri Afurika mu bihembobya HiPipo Awards

Umuyobozi Mukuru wa HiPipo, Innocent Kawooya, yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwaka ibihembo bizahuriza hamwe abahanzi bo muri Uganda, abo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no mu bindi bihugu bya Afurika.

Abahanzi bazatsindira ibihembo hafi ya bose bazatorwa n’abafana bakurikiranira irushanwa uretse icyiciro cy’indirimbo y’umwaka, umuhanzi w’umwaka na video y’umwaka aho amanota 30% azaturuka ku nteko y’abahanga mu muziki izatoranywa.

Knowless Butera mu bahanzi b’abagore bigaragaje neza muri Afurika mu bihembobya HiPipo Awards

Ibyiciro byose birimo abahanzi bo mu Rwanda:

Africa Best Female Artist

  1. Yemi Alade
    2. Vanessa Mdee
    3. Tiwa Savage
    4. Sheebah
    5. Daphne
    6. Butera Knowless
    7. MzVee

Song of The Year Rwanda

  1. Alpha – #Yes
    2. Buravan – Oya
    3. Charly and Nina – Try Me
    4. Meddy & The Ben – Lose Control
    5. Passy Ft. Butera Knowless – Mbaye Wowe
    6. Sheebah & Bruce Melodie – Embeera Zo
    7. Uncle Austin Ft Meddy – Everything

Rwanda Video of The Year

  1. Riderman Ft. Dream Boyz – Romeo And Juliet
    2. Queen Cha – Winner
    3. Meddy – Adi Top
    4. Deejay Pius & Lady Jaydee – Manawe
    5. Butera Knowless Ft. Ben Pol- Darling
    6. Bruce Melodie – Blocka

East Africa Best Video

  1. Vanessa Mdee Ft. Gnako – Wet
    2. Sheebah – Omwooyo
    3. Sauti Sol Ft. Nyashinski – Short N Sweet
    4. Navy Kenzo Ft. Diamond Platnumz – Katika
    5. Diamond Platnumz – Sikomi
    6. Bruce Melodie – Blocka

 

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU