Ku nshuro ya cyenda hagiye gutorwa Nyampinga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugomba gusimbura Iradukunda Liliane ufite iri kamba mu mwaka wa 2018.

Ku nshuro ya cyenda hagiye gutorwa Nyampinga w’u Rwanda 2019

Urugendo rwatangiye ku wa 15 Ukuboza 2018 ubwo gutoranya abakobwa bagomba kuvamo Miss Rwanda 2019 rwatangiriraga i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, rugiye gusozwa kuri uyu wa Gatandatu hamenyekana Nyampinga w’u Rwanda 2019, ugomba gusimbura Iradukunda Liliane.

Miss Rwanda uratorwa arahembwa imodoka nshya yo kugendamo, azajye anahembwa ibihumbi 800Frw buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe. Azanaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World.

Muri iki gikorwa kirimo kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo, uratorwa nk’igisonga cya mbere arahembwa amafaranga miliyoni imwe, uraba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi 500 Frw.

Abakobwa 15 bagomba kuvamo Miss Rwanda 2019 ni Murebwayire Irene (No. 18), Mukunzi Teta Sonia ( No. 10), Mwiseneza Josiane (30), Uwicyeza Pamela (No.29), Umukundwa Clemence (No. 24) , Gaju Anita (No. 35), Mutoni Olive (No 20), Inyumba Charlotte (No. 33), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Uwihirwe Yasipi Casimir (No. 21), Uwase Muyango Claudine (No. 01) , Uwase Sangwa Odille (No. 16), Bayera Nisha Keza (No. 22) Niyonsaba Josiane (No. 13) na Nimwiza Meghan (No. 32).

Kurikira uko igikorwa kiribuze kugenda kugenda umunota ku wundi:

Mu gihe abantu bakomeje kwinjira, abagezemo mbere nta rungu n’inyota! Dj Ira akomeje kuvanga imiziki yaba iyo mu Rwanda, Afurika no hanze yayo.

Dj Ira akomeje kuvanga imiziki
Dj Ira akomeje kuvanga imiziki

Buri wese n’uwo yifuriza kuba Nyampinga w’u Rwanda! Abafite ibyapa babikozeho, imipira bayandikishijeho amazina bashyiraho n’amafoto, bicaye mu dukundi ku buryo barimo gusa n’abarushanwa, buri gace karimo kuririmba izina ry’umukobwa gafana.

Bitwaje icyapa kiriho Mutoni Olive nk'umukobwa bafana
Bitwaje icyapa kiriho Mutoni Olive nk’umukobwa bafana

Muri Intare Conference Arena i Rusororo hateguwe bidasanzwe
Muri Intare Conference Arena i Rusororo hateguwe bidasanzwe
Rujugiro ufana APR FC yagiye no gufana ba Nyampinga!
Rujugiro ufana APR FC yagiye no gufana ba Nyampinga!

Ahagomba gutorerwa Miss Rwanda muri Intare Conference Arena harateguye, abafana n’abatumirwa bakomeje kwiyongera, bose bakereye kureba umukobwa w’ubuhanga, w’uburanga kandi w’umuco, ugomba kuva mu bakobwa 15 basigaye mu irushanwa.

Ni bo bakobwa babashije kugera ku munsi wa nyuma muri 37 bari batoranyijwe mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Mbere yo kwinjira ni ukubanza kwerekana itike cyangwa ubutumire
Mbere yo kwinjira ni ukubanza kwerekana itike cyangwa ubutumire
Abantu batandukanye babukereye
Abantu batandukanye babukereye baje kwihera ijisho
Abenshi bitwaje ibyapa cyangwa bambaye imipira igaragaza abo bafana
Abenshi bitwaje ibyapa cyangwa bambaye imipira igaragaza abo bafana
Abafana ibyapa babikozeho
Abafana ibyapa babikozeho

Ibyicaro by'abagize akanama nkemurampaka byamaze gutegurwa
Ibyicaro by’abagize akanama nkemurampaka byamaze gutegurwa
Ibyicaro by'abagize akanama nkemurampaka byamaze gutegurwa
Ibyicaro by’abagize akanama nkemurampaka byamaze gutegurwa
Aho abakobwa barajya banyura biyereka harateguye
Aho abakobwa barajya banyura biyereka harateguye
Imodoka Miss Rwanda 2019 agomba guhembwa irateguye
Imodoka Miss Rwanda 2019 agomba guhembwa irateguye
Hejuru yo guhembwa iyi modoka, Miss Rwanda mushya azajya ahembwa ibihumbi 800Frw ku kwezi
Hejuru yo guhembwa iyi modoka, Miss Rwanda mushya azajya ahembwa ibihumbi 800Frw ku kwezi
Ikaze muri Intare Conference Arena!
Ikaze muri Intare Conference Arena!

SRC+AMAFOTO/IGIHE

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU