Umuraperi Karangwa Lionel uri mu bakunzwe mu Rwanda yashyize hanze indirimbo yo guhimbaza Imana yitwa ‘Haleluya’ yaririmbye agamije gushima Imana kubyo yamukoreye.

Lil G ubusanzwe azwi mu ndirimbo nka Like a queen yakoranye na Christopher, Niwowe Rukundo, Agahararo, Akagendo, Nimb’umugabo, Cyore, Urukundo n’iki n’izindi nyinshi, si ibyo gusa kandi kuko uyu musore yashinze inzu itunganya umuziki ya Round Music.

Mu gutungira neza umwaka wa 2019, Lil G yahisemo gushyira hanze indirimbo yo guhimbaza Imana yise ‘Haleluya’ aho aba aririmba uburyo Imana yagiye ikora byinshi mu buzima bwe k’uburyo nawe iyo abitekereje acisha bugufi agashima Imana.

Umuraperi Lil G yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana
Umuraperi Lil G yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana

Lil G yabwiye umunyarwandakuru wa Touchrwanda ko 2019 izaba umwaka wo kugaragaza ibikorwa byinshi mu rugendo rwe rwa Muzika. Iyi ndirimbo ‘Haleluya’ yakorewe muri Round Music itunganywa na Junior Multisystem.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU