Umusore w’imyaka 25 witwa Ntwari Sailor, wabaga muri Luxembourg, yabonetse kuri uyu wa Gatatu yapfuye nyuma y’uko yari yaburiwe irengero guhera tariki 7 Mutarama 2019.

Luxembourg: Ntwari Sailor wari waraburiwe irengero yabonetse yapfuye

Ahagana Saa sita z’amanywa, kuwa 7 Mutarama 2019, nibwo Ntwari yerekeje i Namur aho yigaga avuye mu rugo iwabo aho yari acumbitse i Bivels mu Mujyi wa Putscheid hafi ya Vianden mu Majyaruguru ya Luxembourg, aho kuva ubwo ntawongeye kumuca iryera.


Ubwo amatangazo yo kumushakisha yatambukaga guhera kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, ikinyamakuru kitwa La Meuse cyahise gitangaza ko uyu musore yabonetse yapfuye. Yigaga i Bastogne aba i Namur aho yari afite icumbi ry’abanyeshuri.

Polisi yatangaje ko umurambo wa Ntwari Sailor wabonetse nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero hafi y’inzira y’amaguru ahitwa Bivels.

Ubushinjacyaha bwamenyeshejwe kugirango bukurikirane icyishe uyu musore kuko ntikiramenyekana, ari yo mpamvu basabye ko hakorwa ibizamini bikorerwa umurambo.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU