Manishimwe Djabel ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports yashyingiranywe na Niyitunganye Kawthar mu birori by’akataraboneka byabereye I Gikondo.

Manishimwe Djabel yakoze ubukwe bw’igitangaza

Ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019,nyuma y’aho aba bombi basezeranye mu mategeko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mutarama 2019.


Djabel na Kawthar bafite imyaka 21,bemeye gutera intambwe ikomeye yo kurushinga nyuma y’imyaka 2 bari bamaze bakundana.

Manishimwe Djabel ntiyabashije kubona bagenzi be benshi bakinana muri Rayon Sports, kuko ubukwe bwe bwahuriranye n’umukino w’igikombe cy’Intwari bari bafitanye na Etincelles FC ndetse baje no gutsinda 2-0.

Mu bakinnyi bakinana bamwambariye harimo murumuna we Tuyishime Ally Tidjan na Kassim Ndayisenga n’abandi barimo Bashunga Abouba na Mutsinzi Ange bitabiriye ubu bukwe.

Sebukwe wa Djabel, Havugimana Saidi uzwi ku izina rya ‘Haji’, umucuruzi uzwi cyane mu Mujyi wa Nyanza yemeye gushyingira Manishimwe Djabel ndetse umuhango wo kumusezeranya na Kawthar wayobowe na Sheikh Gahutu Abdul Karim wahoze ari Mufti wa Idini ya Islam mu Rwanda.

Nyuma yo guhabwa umugeni, Manishimwe Djabel yafashe ijambo abwira abari aho ko gukundana na Kawthar yabanje kubisengera.

Yagize ati: “Kawthar ni umukobwa w’igitangaza. Kumugeraho no kugira ngo dutangire gukundana ntibyari byoroshye. Byansabye ko mbisengera amajoro 10 , nsaba Imana ko yazanyemerera urukundo ndetse ko tubana. Ni umukobwa udasanzwe kandi ndashimira ababyeyi be bamuhaye uburere bwiza ari nabwo ahanini bwatumye muhitamo.”

Amafoto/Rwanda Magazine

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU