Umuraperi Sosa Escoba yongeye gushimisha abakunzi be mu ndirimbo nshya yise ‘Tell Me’ ni mbere yuko asubira ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’ubudage aho asanzwe atuye.

Umuraperi Sosa Escoba uzwi nka Lil Emma asanzwe aba mu budage
Umuraperi Sosa Escoba uzwi nka Lil Emma asanzwe aba mu budage

Sosa Escoba benshi bazi ku izina rya Lil Emma ni umwe mu baraperi bo muri Diaspora ugaragaza imbaraga zikomeye mu muziki, dore ko intego ye ari ukumenyekanisha muzika nyarwanda I Bwotamasimbi.


Uyu musore usanzwe uzwi mu ndirimbo nka Hold Me yakoranye na Amag The Black, Hoya n’izindi nyinshi, kuri ubu yashyize hanze iyitwa Tell Me izaryohera abanyabirori cyane cyane abakunzi b’injyana ya Afro Beat.

Mbere yo gusubira i burayi, Sosa Escoba yabanje gushyira hanze iyitwa 'Tell Me' yasohokanye n'amashusho yayo
Mbere yo gusubira i burayi, yabanje gushyira hanze iyitwa ‘Tell Me’ yasohokanye n’amashusho yayo

Umuraperi Escoba witegura gusubira ku mugabane w’iburayi yabanje guhamiriza umunyamakuru wa Touchrwanda ko intego afite ari ukuzamura igikundiro cy’umuziki nyarwanda I Bwotamasimbi.

KANDA HANO UREBE TELL ME YA SOSA ESCOBA.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU