Kuri uyu iki Cyumweru Taliki ya 20 Mutarama 2019, Mukunzi Yannick wakiniraga Rayon Sports yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Iribagiza Joy bafitanye umwana, ni mbere yo kwerekeza muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu.

Mbere yo kwerekeza muri Sweden Mukunzi Yannick yabanje gusezerana n’umukunzi we

Umukinnyi Yannick Mukunzi wakinaga hagati mu ikipe ya Rayon Sports yahisemo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko n’uyu mukunzi we Iribagiza nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.


Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abakobwa benshi ariko ntiyigeze ahwema kugaragaza ko akunda cyane Iribagiza Joy ku mbuga nkoranyambaga ze.

Nyuma y’igihe kinini bakundana, Mukunzi na Iribagiza bahisemo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse babihamya mu ndahiro bakoreye imbere y’amategeko.

Ku itariki ya 13 Nzeri 2016,nibwo aba bombi bibarutse umwana wabo w’imfura bise Ethan Mukunzi.

Nta gihindutse,kuwa Gatatu taliki ya 23 Mutarama nibwo Yannick Mukunzi azerekeza mu gihugu cya Sweden gutangira gukina nk’uwabigize umwuga.

Yannick na Joy bari bamaze igihe kinini bakundana
Y Mukunzi na Joy bari bamaze igihe kinini bakundana baranabyaranye umwana w’umuhungu

yannick-678x381-71d59

Mbere yo kwerekeza muri Sweden Mukunzi Yannick yabanje gusezerana n’umukunzi we

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU