Umuhanzi, Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Mc Tino asubiye gukora kuri Radio mu kiganiro cy’imyidagaduro kubera abafana bakomeje kumusaba ko bakumbuye ijwi rye kuri Radio bituma afata icyemezo cyo gusubirayo mu kiganiro avuga ko kizaba ari icya mbere mu Rwanda.

Mc Tino asubiye gukora kuri Radio mu kiganiro cy’imyidagaduro ku bw'abafana

Mc Tino umaze igihe atumvikana kuri Radio yongeye asubira gukora kuri Radio n’ubundi yakoragaho ya Royal Fm,aho agiye kuzanjya akora mu kiganiro cy’imyidagaduro kizajya kiba buri wa gatanu.


Mu kiganiro n’ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru, Mc Tino yatangaje ko abakunzi be aribo bagiye babimusaba kenshi ko bakumbuye ijwi rye kuri Radio, rero biba ngobwa ko yubahiriza ubusabe bwabo, aho yamaze kugirana amasezerano n’ubuyobozi bwa Royal Fm akaba ateganya gutangira kumvikana kuri Radio tariki 18 Mutarama mu kiganiro cy’imyidagaduro kizajya gitangira saa moya kugeza saa sita z’ijoro.

Mc Tino asubiye gukora kuri Radio mu kiganiro cy’imyidagaduro ku bw'abafana

Mc Tino yakomeje avuga ko ikiganiro agiye kuzajya akora cyitwa ’Friday Night Live’, kikaba ari ikiganiro cy’imyidagaduro kizajya kiba kigizwe n’imiziki myinshi amagambo make, aho ngo buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi azajya agira umuhanzi atumira, uwo abafana bazajya baba batoye, yewe atibagiwe no kuzajya atumira abafana ubwabo muri Studio Live.

Mc Tino asubiye gukora kuri Radio mu kiganiro cy’imyidagaduro ku bw'abafana

Akandi gashya gahari muri iki kiganiro cya Mc Tino ‘Friday Night Live’ ngo ni uko azajya aba ari kumwe n’UmuDj ushoboye wabigize umwuga uzajya uba ari kuvanga umuziki uzanyura buri wese.

Mc Tino asubiye gukora kuri Radio mu kiganiro cy’imyidagaduro ku bw'abafana

Asoza Mc Tino yashimishijwe cyane n’uburyo abantu bakiriye ukugaruka kwe kuri Radio nkuko bagiye babimugaragariza ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, ndetse akaba yashimiye n’abakunzi be uburyo bagiye kongera kubana na we mu kiganiro we ahamya ko kizaba aricyo kiganiro kizajya kiba gishyushye mu gihugu cyose.

Mc Tino asubiye gukora kuri Radio mu kiganiro cy’imyidagaduro ku bw'abafana
Mc Tino asubiye gukora kuri Radio kubera abafana

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU