Umuhanzi nyarwanda usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’America, Ngabo Jobert Medard uzwi mu muziki nka ‘Meddy’ yaraye ashimishije imbaga mu gitaramo cy’amateka mu birori bya East African Party byasendereje umunezero mu babyitabiriye.

East African Party isanzwe iba mu ntangiriro za buri mwaka, kuri iyi nshuro bakaba bari batumiye Meddy aho yafatanyije n’abahanzi barimo Riderman, Bruce Melody, Social Mula na Buravan.

Abakunzi b'umuziki bari benshi
Abakunzi b’umuziki bari benshi

Meddy wari utegerejwe n’imbaga nyamwinshi yashimishije benshi mu gitaramo cy’amateka aho yifashishije indirimbo ze zirimo Adi Top, Slowly, Burinde Bucya, Ntawamusimbura, Mubwire, Ubanza ngukunda, Sibyo n’izindi nyinshi.

Ubwo yararimo kuririmba ‘Ntawamusimbura’, Meddy yahise asaba abashinzwe umutekano kumufasha bakazamura umukunzi we Mimi Medhira usanzwe ukomoka muri Ethiopia ariko bakaba babana muri America.

N’amasoni menshi, Mimi yaje kuri Stage asanga umukunzi we maze Meddy ahita avuga ati “Mwamubonye.” Abantu bose wabonaga bafite amatsiko yo kumureba cyane.

Meddy yasoje ashimira abakunzi be babashije kuza kwitabira iki gitaramo ndetse anashimira bikomeye abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ndetse na Uwihanganye Henry Jado, Umunyamabaga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu bari baje kureba ibi birori by’imbonekarimwe.

Meddy yishimiwe cyane mu ndirimbo Adi Top igezweho
Meddy yishimiwe cyane mu ndirimbo Adi Top igezweho
Meddy yerekanye umukunzi we imbere y'imbaga i Remera
Meddy yerekanye umukunzi we imbere y’imbaga i Remera
Umukunzi wa Meddy yararikumwe na bashiki b'umugabo we
Umukunzi wa Meddy yararikumwe na bashiki b’umugabo we
Umukunzi wa Meddy yari afite akanyamuneza
Umukunzi wa Meddy yari afite akanyamuneza
Meddy yanerekanye umusore basa
Meddy yanerekanye umusore basa
Riderman niwe muraperi rukumbi waririmbye muri iki gitaramo
Riderman niwe muraperi rukumbi waririmbye muri iki gitaramo
Bruce Melody
Bruce Melody
Yvan Buravan nawe yishimiwe
Yvan Buravan nawe yishimiwe
Social Mulla nawe yashimishije abantu
Social Mulla nawe yashimishije abantu
DJ Marnaud yashyuhije abantu karahava
DJ Marnaud yashyuhije abantu karahava
Phil Peter nawe ari mu bavanze imiziki
Phil Peter nawe ari mu bavanze imiziki
MC Slyvie yavuze amagambo nyandangazi ahita akurwa kuri Stage
MC Slyvie yavuze amagambo nyandangazi ahita akurwa kuri Stage

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU