Indwara y’ ibiheri bita acne mu rurimi rw’icyongereza ni indwara ikunze cyane kwibasira amasura y’abantu ikayangiza ugasanga umuntu yatakaje ubwiza yagakwiye kuba afite, ariko ni ibintu bishobora kwirindwa ugahorana umubiri umeze neza.

uko wakwirinda ibiheri byangiza ubwiza bw'isura

Ntabwo abantu bose cyane by’umwihariko abangavu n’ingimbi, iyo barwaye bose babirwara mu buryo bumwe kuko usanga niyo babirwaye bitangendera rimwe, bamwe bakabikira abandi bakibifite

Ni iki gitera ibiheri?

Akenshi ibiheri byo mu maso bikunda guterwa n’ihindagurika mu misemburo igize umubiri w’umuntu. Iyi misemburo ikora ibintu bimeze nk’amavuta maze akibumbira hamwe bikaba byanatuma hinjiramo idusimba duto (bacteria). Ibi byombi ni byo bitera twa duheri umuntu ubona yararwaye mu maso. Abantu bafite ababyeyi babo bari barwaye ibiheri bikabije, baba bafite ibyago byo kurwara ibiheri nabo.

Ibiheri kandi bishobora guterwa n’amavuta ndetse n’isabune woga. Amavuta menshi ndetse n’amasabune abantu bakaraba usanga ariyo abateza ibibazo. Ni byiza kwisiga amavuta atongeyemo ibindi bintu byinshi ugahitamo ayanditseho water based cyangwa se oil free cyangwa ukaba wafata amavuta karemano nk’akomoka ku nyamaswa urugero nk’amavuta y’inka cyangwa se kubimera nka huile d’olive ukaba ariyo ukoresha.

Ni gute wakwirinda ibiheri byo mu maso?

Ikintu cyambere ugomba gukora nugukaraba mu maso kugirango wirinde umwanda mu isura n’ibyuya kuko bituma twa dusimba twavuze haruguru tuboneraho tukinjira mu duheri n’utwari duto tukaboneraho tugakura. Oga nibuze kabiri ku munsi ukoresheje isabune yabugenewe ushobora kubona muri pharmacy.

Nugerageza ibi mu gihe kiri hagati y’ukwezi n’abiri ibiheri bikanga kugenda ni byiza kujya kwa muganga w’inzobere mu ndwara z’uruhu akakurebera uko bimeze.Kuri rendez-vous yawe na muganga, azasuzuma uruhu rwawe maze akubwire imiti wafata. Hari igihe aguha ama antibiotics cyangwa umuti witwa Retinoids.

Iyo asanze ibiheri byawe bikabije hari igihe akwandikira umuti witwa isotretinoin. Gusa umugore uteganya gutwita vuba ntago agomba gufata iyi miti. Kirazira kikaziririzwa kuberako bishobora gutera uruhinja rwe kuvukana ibibazo.

Iyi miti twavuze aha hejuru uyifata aruko muganga yayikwandikiye gusa kuberako ni imti ishobora kuguteza ibibazo uramutse uyifashe nabi. Ikindi kandi ni imiti ihenze kuburyo biba bigusaba kuba ufite ubwishingizi gusa nabwo hari igihe ushobora gusanga butayishingira.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU