Michael Richard Jai White yavutse ku wa 10 Ugushyingo 1967,  i Brooklyn mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umukinnyi wa Filimi, akaba n’umuhanga mu mikino njyarugamba.

Michael Richard Jai White wamenyekanye muri filimi Undisputed 1 na 2 ni muntu ki?

Abenshi mu bakunzi ba Filimi zisobanuye mu Rwanda, bakunze kumwita Mukarage, biturutse ku musobanuzi wa Filimi, Nkusi Thomas wamamaye nka Younger [Yanga] warimuhimbye kubera ukuntu yirabura cyane.


Michael Richard Jai White ubwo yari afite imyaka 10, yavuye mu mujyi wa Brooklyn yavukiyemo akurira mu wa Bridgeport, ahakomereza amashuri ye, ahakura impamyabumenyi mu 1985 mu kigo ‘Central High School’.

Filimi ya mbere yakinnye yitwa ‘The Toxic Avenger Part II, mu 1989, muri uwo mwaka kandi yakinnye n’igice cya gatatu cyayo.

Filimi ‘Blood and Bones’ benshi bamuziho cyane nka Mukarage, yayikinnye mu mwaka wa 2009, aho ku musozo wayo (Final) yakinnye akoresha inkota agakata ikaboko uwo bari bahanganye.

Mu mwaka wa 2018, uyu mugabo yasohoye filimi zirindwi zirimo Accident man, Triple Threat, Headshop,…

Michael yanagiye agaragara mu ndirimbo z’ibyamamare muri muzika, nka Your Love ya Nicki Minaj, I know whant you want ya Busta Rhymes afatanyije na Mariah Carey, Let’s Go ya Calvin Harris ft Ne-Yo,…

Michael Richard Jai White yashakanye na Courtney Chatham babana imyaka itandatu, kuva mu 2005-2011, babyarana umwana umwe w’umukobwa witwa Morgan, uyu mugabo akaba yari asanzwe afite abandi bana babiri b’abahungu.

Michael Richard Jai White wamenyekanye muri filimi Undisputed 1 na 2 ni muntu ki?

Mu mwaka wa 2015, Michael yaje gutangaza ko ari mu rukundo n’umunyamideli, Gillian Iliana Waters, muri Nyakanga uwo mwaka, bakora ubukwe, ibirori bibera muri Thailand, ku mugabane wa Aziya.

Michael yakinnye imikino njyarugamba nka Kyokushin, Taekwondo, Jujutsu, Shotokan, Tang Soo Do, Chinese martial arts, Okinawan kobudō, Gōjū-ryū,…

Michael afite imikandara y’imikara irindwi muri ubu bwoko butandukanye bw’imikino. Yatangiye iyi mikino ku bw’inama yahawe n’umwana bari baturanye akiri muto, ubwo iwabo bari batuye mu mujyi wa Bridgeport.

Michael Richard Jai White wamenyekanye muri filimi Undisputed 1 na 2 ni muntu ki?

Uyu Mugabo kandi mu buzima bwe amaze kugaragara muri filme zirenga mirongo 70 kugeza ubu  ari mu bantu binjiza mafranga menshi cyane muri sinema ndetse no mikino ye njyarugamba kugeza ubu afite imitungo ingana na Miliyoni 3.5 z’amadorlai y’Amerika udashyizemo imitungo agiye afite ahantu hatandukanye muri icyo gihugu.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU