Abayobozi n’abakozi ba MINISPOC minisiteri y’umuco na Siporo n’Ibindi bigo biyishamikiyeho basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kwibohora ya Mulindi

MINISPOC n’Ibigo biyishamikiyeho basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku wa 1 Gashyantare 2019, kuri uyu wa 29 Mutarama 2019 Abayobozi Bakuru n’abakozi muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ibigo bishamikiye kuri Minisiteri (RALC, INMR, CHENO, RALSA,) ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kwibohora iherereye ku Mulindi ho mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

MINISPOC n’Ibigo biyishamikiyeho basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yo ku “Mulindi w’Intwari” mu nshamake abitabiriye basuye ibice bitandukanye by’Iyi ngoro banasobanurirwa umwihariko wa buri gice birimo “Indaki” y’uwari uyoboye urugamba rwo kubohora Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Inzu z’amacumbi, Ibibuga bitandukanye byaberagaho imikino n’Imyidagaduro n’ibindi.

MINISPOC n’Ibigo biyishamikiyeho basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba

Nyuma yo gusura no gusobanurirwa amateka y’ Iyi ngoro, abitabiriwe bahawe Ikiganiro ku muco w’Ubutwari. Abasuye bashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kwigira ku butwari bw’abitangiye Igihugu cyane cyane Ingabo zahoze ari iza FPR INKOTANYI, ndeste no guharanira ko ibyagezweho kubw’ubwo bwitange byarindwa bikubakirwaho u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, rubereye Abanyarwanda.

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Intwari 2019 igira iti;“Dukomeze Ubutwari mu Cyerekezo Twahisemo”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU